RPL: Rulisa yahawe Bugesera na Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo ndetse ufite igisobanuro kinini, uzahuza Bugesera na Rayon Sports, wahawe umusifuzi Mpuzamahanga, Rulisa Patience.

Imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’Amaguru mu Bagabo, irabimburirwa n’uwa Gasogi United na Sunrise FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino wahawe umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro ugomba kuba ari hagati mu kibuga, Intwari Alain Vicky araba ari umwungiriza wa mbere, Umutesi Alice usanzwe ari Mpuzamahanga, araba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Nizeyimana Is’haq ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata, hateganyijwe imikino ine.

Marines FC vs Police FC: Uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Wahawe Dushimimana Eric nk’umusifuzi wo hagati, Mugabo Eric usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Ruhumuriza Justin azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Akingeneye Hicham ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Amagaju FC vs Étoile de l’Est: Ni umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Nsabimana Céléstin azaba ari hagati mu kibuga, Safari Hamiss ni umwungiriza wa mbere, Ndayishimiye Bienvenue ni umwungiriza wa Kabiri mu gihe Bigabo Frank ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

APR FC vs Kiyovu Sports: Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Ngabonziza Jean Paul ni we uzaba ari hagati mu kibuga, Karangwa Justin usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Iragasha Emmanuel azaba ari umusifuzi wa Kane.

Bugesera FC vs Rayon Sports: Uyu mukino ufite igisobanuro kinini, uzabera kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa. Rulisa Patience usanzwe ari Mpuzamahanga, ni we uzaba ahagaze hagati mu kibuga, Ndayisaba Said nawe usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Nsabimana Evaliste azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Mulindangabo Moïse azaba ari umusifuzi wa Kane.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata, hateganyijwe imikino itatu izaba isoza umunsi wa 27 wa shampiyona.

- Advertisement -

Mukura vs AS Kigali: Uyu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa. Nshimyimuremyi Rémy Victor azaba ari hagati mu kibuga, Bwiriza Nonati usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Mbonigena Séraphin azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Umutoni Aline usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umusifuzi wa Kane.

Gorilla FC vs Musanze FC: Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri usanzwe ari Mpuzamahanga, ni we uzaba ahagaze hagati mu kibuga, Ishimwe Didier usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Mbere, Jabo Aristote azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ngaboyisonga Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Etincelles FC vs Muhazi United: Ni umukino uzabere kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa. Wahawe Twagirumukiza Abdulkarim usanzwe ari Mpuzamahanga, uzaba ahagaze hagati mu kibuga, Mutuyimana Dieudonné usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa mbere, Murangwa Sandrine usanzwe ari Mpuzamahanga, azaba ari umwungiriza wa Kabiri mu gihe Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi wa Kane.

Bamwe mu basifuzi barimo Uwikunda Samuel, Mukansanga Salima Rhadia, ntibagaragaye kuri uru rutonde bitewe n’imikino Nyafurika bafite mu mpera z’iki Cyumweru.

Rulisa Patience yahawe umukino ufite igisobanuro kinini
Twagirumukiza Abdulkarim yawe kuzaca urubanza rw’i Rubavu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW