Ramaphosa yahinduye uko “yabonaga igisubizo cy’ibibazo” bya Congo

Umukuru w’Igihugu cya Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa ni umwe mu bayobozi bakuru bifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yatahanye imboni nshya ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Africa y’Epfo ni kimwe mu bihugu byo mu muryango wa SADC byaohereje ingabo mu burasirazuba bwa Congo kurwanya inyeshyamba za M23.

Mu kiganiro yatanze mbere y’uko yurira indege asubira mu gihugu cye, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati “Mvuye mu Rwanda mfite umuhate, n’ubushake ko tugomba gushaka igisubizo kiganisha kuri politiki ku bibazo bihari, abaturage ba Congo bakeneye amahoro, kimwe n’uko ab’u Rwanda bakeneye amahoro, bityo twese hamwe harimo na SADC tugomba gukorera hamwe ngo amahoro aboneke.”

Cyril Ramaphosa ni umwe mu bakuru b’ibihugu byatunguranye kuba yifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ndetse ahita agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Kigali Convention Center.

Umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo wigeze kuba mwiza mu bihe bya Perezida Thabo Mbeki, ariko nyuma uza gusubira inyuma ubwo benshi mu bayobozi b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahabwaga ikaze muri kiriya gihugu, birushaho kuba bibi mu mpera z’umwaka ushize ubwo Africa y’Epfo yoherezaga ingabo mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zikorana n’iza Congo Kinshasa zisanzwe zifitanye umubano mwiza n’umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu bakaba bafatanya kurwanya inyeshyamba za M23, zirwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo, harimo n’Abatutsi bicwa cyangwa bagatotezwa.

Byari byitezwe ko abakuru b’ibihugu baganira ku mubano w’ibihugu byombi, Africa y’Epfo n’u Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -