RCS yateye utwasti ibyo Kwigaragambya kw’abakozi bayo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwahakanye ko nta bakozi barwo bari gukora igisa n’imyigaragambyo biyicisha inzara aho bafungiye cyakora rwemera ko hari abari gukurikiranwa bazira imyitwarire mibi.

Hari amakuru yavugaga ko haba hari abakozi ba RCS batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko “bafungiye ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu”.

Ayo makuru yatangajwe n’ijwi rya Amerika avuga ko abo bacungangereza bagera ku 135 batangiye kwiyicisha inzara ku wa 19 Mata 2024, aho bafungiwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuvugizi wa RCS, Kubwimana Thérèse, ngo umenye byinshi kuri ibi bivugwa  ariko ntibyadukundira ndetse n’ubutumwa ntibwasubizwa.

Icyakora yari yatangaje ko “hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari ibintu bisanzwe bibaho nk’imwe muri gahunda y’uru rwego yo gukebura abaguye mu makosa, igihe cyagenwe cyarangira bagasubizwa mu kazi.”

Yavuze ko aba bacungagereza badafungiye mu Igororero rya Rwamagana nk’uko hari abagiye babitangaza batyo, ahubwo ko bari mu Ishuri ry’amahugurwa i Rwamagana.

Ati “Ku ishuri ry’amahugurwa rero ni ho haba n’ishami rishinzwe imyitwarire. Aha RCS ihashyira abakoze amakosa ikabigisha byaba ngombwa bakanahanwa.”

Akomeza ati “Ubu rero abahari bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga cyane ko turi n’Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa sinumva ko ari ikintu cyagakwiriye guhuruza inzego.”

Ku bijyanye no kwiyicisha inzara kw’abo bakozi, uyu muvugizi yavuze ko “ibyo nta bihari” ndetse ari amakuru adafite aho ashingiye.

- Advertisement -

Ati “Nibaza impamvu abatanga amakuru ari abatari mu bari guhanwa ahubwo byakabaye kuri ba nyir’uguhanwa ubwabo. Niba mwabonye inkuru yanditswe hari aho bigaragazwa ko mu byo bari kubazwa birimo no kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa. Ubwabyo ni amakosa”

“Ni ibisanzwe mu kazi iyo hari ukoze ikosa arabihanirwa, kuba bari gukurikiranwa ntibivuze ko RCS iri guhonyora uburenganzira bwabo. Kugirana ubucuti bwihariye n’abagororwa nk’uko inkuru yavugaga, nk’ababashinzwe ntabwo bikwiriye kuko bibyara amakosa ndetse byakomeza bikaba byaba n’ibyaha.”

UMUSEKE.RW