Ruhango: Abakoze Jenoside barimo Abarundi babwiwe ko iki cyaha kidasaza

Mu gikorwa  cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange  n’abiciwe mu Mayaga by’umwihariko, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abari aho ko abakoze Jenoside harimo n’Abarundi ko bazafatwa kuko iki cyaha kidasaza.

Abatanze ubuhamya n’ibiganiro bavuga ko  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahenshi yakozwe n’Abanyarwanda bakavuga ko mu cyahoze ari Komini Ntongwe Abarundi bavuye mu nkambi barimo bahamagawe n’uwari Burugumesitiri w’iyi Komini witwa Kagabo Charles bafatanya na bamwe mu bahutu icyo gihe  bica abatutsi barenga 63000.

 Bavuga ko ubugome abo Barundi bari bafite bwari ku rwego rwo hejuru kuko bicaga abatutsi bakotsa ibice bimwe by’inyama by’Umubiri wabo.

Muhongerwa Chantal watanze , umwe mu batanze ubuhamya bwashenguye abitabiriye iki gikorwa, avuga ko  yatemwe mu mutwe bakamugerekaho imibiri y’abo bamaze kwica  bazi ko nawe yapfuye ariko aza kurokoka.

Yongeraho ko kandi  mu babiciye ababyeyi, abavandimwe harimo Umubare munini w’impunzi z’abarundi zari zifite inkambi i Ntongwe.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside ku Mayaga , Munyurangabo Evode, avuga ko  Burugumesitiri Kagabo Charles n’abo Barundi bafatanije gukora Jenoside kugeza ubu nta numwe urafatwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ati “Kagabo Charles n’Abarundi batwiciye abantu bose baracyidegembya nta numwe urafatwa ngo ahanwe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko  u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kugira abategetsi  babi mbere no mu gihe cya Jenoside  batoteza Abatutsi bakabavangura n’abandi baturage.

Musabyimana avuga ko abazize Jenoside ari amaboko Igihugu cyabuze, yijeje abarokotse ko abakoze Jenoside bihishe amaherezo  bazafatwa.

- Advertisement -

Ati “Ibi n’ibyago bikomeye byo kuba u Rwanda rwaragize abategetsi nka Kagabo n’abo bafatanije kurimbura imbaga y’abatutsi bangana batya.”

Musabyimana avuga ko icyaha cya Jenoside n’Ingengabitekerezo yacyo bihanwa n’amategeko kandi bidasaza.

Ati “Baturage ba Kinazi na Ntongwe turabizeza ko Igihugu cyacu gifite Umutekano Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

Yavuze ko yijeje abarokotse ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose abagize uruhare muri Jenoside baba abanyarwanda cyangwa se  abanyamahanga bagarutsweho  uyu munsi    ko bazagezwa imbere y’Inkiko kuko icyaha bakoze bagikoreye Isi yose.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, hashyinguwe mu Cyubahiro imibiri 30 yakuwe mu byobo  y’ahacukurwa imiyoboro y’amazi.

Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel n’Umuryango we bashyize indabo mu Rwibutso rushyinguyemo abarenga 63000.

MUHIZI ELISÉE

Umuyobozi w’Umuryango w’abarokotse Jenoside ku Mayaga Munyurangabo Evode avuga ko Burugumesitiri Kagabo Charles n’abo bafatanije kwica abatutsi batarafatwa kugeza ubu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome na Madame bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside iKinazi
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard na Madame bunamira abaruhukiye mu Rwibutso.
Hon Rutaremera Tito mu Kiganiro cye avuga ko abateguye Jenoside bahemukiye Abanyarwanda.

UMUSEKE.RW/Ruhango.MUHIZI ELISÉE