Rwanda: Ingabo ziri mu mahanga zifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na Repubulika ya Centrafrique ( MINUSCA) zifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa 7 Mata 2024, mu Rwanda no ku Isi yose hatangiye icyumweru n’ iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakaregane zirenga miliyoni imwe.

Ni iminsi 100 yatangijwe hacanwa Urumuri rw’Ikizere.

RDF ivuga ko kuri uyu wa 7 Mata 2024, Ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique buzwi nka MINUSCA.

Zifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gutangira iminsi 100 yo Kwibuka, mu gikorwa cyabereye muri ‘Camps’ za Bangui, Bria, na Bossembélé.

I Bangui, Col Joseph Gatabazi yashimiye abaje kwifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

RDF ivuga ko i Bria mu Ntara ya Haute-Kotto, Col Dr Rurangwa Theogene, yasangije abari aho ku mateka n’imizi ya Jenoside, abasaba kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Guverineri wa Haute-Kotto, Evalist Thier yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku mbaraga za politike yakoresheje yunga abanyarwanda n’ibyakozwe byose ngo ituze rigaruke mu gihugu.

Ahandi ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bifantanyije n’inshuti zabo mu gutangira iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni i Juba muri Sudani y’Epfo aho bari mu butumwa bwa UNMISS.

- Advertisement -

Aha i Juba byabereye mu kigo cya Gisirikare cy’Umuryango w’Abibumbye cya Thongping.

Uyu muhango wo Kwibuka witabiriwe na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Madame Rebecca Nyandeng de Mabior, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo Col (Rtd) Joseph Rutabana wari kumwe na Col Emmanuel Ruzindana ushinzwe ibya Gisirikare muri Ambasade.

Hari kandi Guang Cong, Intumwa y’Ungirije idasanzwe y’uhagarariye Umunyambanga Mukuru w”Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro aho muri Sudani y’Epfo ndetse n’abandi ba Dipolomate n’abakozi ba Loni.

Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Rebecca Nyandeng, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugutsindwa ku Isi yose kuko yabaye Isi irebera ariko ntibagira icyo bakora  ngo bayihagarike.

Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Rebecca Nyandeng, yanenze amahanga yarebereye mu gihe Abatutsi bicwaga

UMUSEKE.RW