Abasirikare ba SADC bari muri Congo barashweho igisasu bamwe barapfa (VIDEO)

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bwatangaje ko abasirikare bane bari mu butumwa bwiswe SAMIRDC bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo abandi batatu barakomereka.

Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubunyamabanga bwa SADC kuri uyu wa 8 Mata 2024.

SADC mu itangazo ivuga ko ibabajwe no kumenyesha abantu, urupfu rw’abasirikare batatu bakomoka muri Tanzania n’undi umwe ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Aba batatu baguye mu nkambi ya gisirikare ubwo igisasu cyahaturikiraga, mu gihe uwo wa Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro i Goma aho yavurirwaga ibikomere.

SADC ivuga ko yihanganishije imiryango y’abapfuye, Tanzania na Afurika y’Epfo kubera kubura abasirikare nk’abo badasimbuzwa, ko kandi yifurije gukira vuba abo batatu bakomeretse.

ISESENGURA

Tariki ya 15 Ukuboza 2023 ni bwo ingabo za SADC zageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwise SAMIRDC

Hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu biwugize byafatiwe muri Namibia tariki ya 8 Gicurasi 2023. Izi ngabo zigizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, iza Malawi n’iza Tanzania.

- Advertisement -

Zikaba zaraje guhashya imitwe yitwaje intwaro irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko M23.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW