Tanzania irashinjwa gushimuta ukomeye muri M23

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, giherutse gutangaza ifatwa rya Eric Nkuba Shebandu umunya politike ukomeye mu mutwe wa politiki n’igisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC).

Jenerali Sylvain Ekenge umuvugizi wa FARDC amwereka abanyamakuru ku cyicaro gikuru cy’ubutasi bwa gisirikare, yavuze ko ifatwa rye ryakozwe n’inzego zihariye.

AFC yashubije ivuga ko Nkuba yafashwe ku ya 3 Mutarama 2024 ku kibuga cy’indege i Dar Es Salaam, muri Tanzaniya, ubwo yerekezaga mu nama.

AFC ikomeza ivuga ko nyuma yimuriwe i Kinshasa.

Yavuze ko Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC yandikiye Samia Suluhu Hassan, perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, ku ya 18 Werurwe 2024.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho, rigira riti: “Bwana Eric Nkuba Shebandu, umwe mu banyapolitiki bo muri Alliance Fleuve Congo (AFC), yashimuswe ku ya 03/01/2024, ku kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam ubwo yari mu nzira ajya mu nama nuko yoherezwa i Kinshasa.”

Iri tangazo rivuga kandi ko “Ku ya 18 Werurwe 2024, hari ibaruwa yerekeye ishimutwa ry’umunyamuryango w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, yandikiwe nyakubahwa Madamu Samia Sulumu Hassan, perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, yari yanditswe n’umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, izagushyirwa no mw’itangazamakuru.”

Rikomeza rivuga ko “Ni ngombwa kumenya ko usibye Adam Chalwe wavuzwe na Eric Nkuba, ntarindi zina ryavuzwe. Ibyaje gukurikiraho n’uko yakorewe iyicarubozo kandi aterwa iterwabwoba kugira ngo avuge andi mazina.”

Itangazo rikomeza rivuga ko “Tanzania ntabwo yashimuse umunyapolitiki w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa gusa, ahubwo yohereje n’abasirikare bayo kurwana bashyigikiye FARDC, Wazalendo na FDLR bazwiho kwica abenegihugu.”

- Advertisement -

Iri tangazo risoza rivuga ko “AFC izakomeza guharanira kugarura amahoro n’umutekano w’abaturage ba Congo no gukora ibishoboka kugira ngo icyubahiro cya RDC kiboneke.”

Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru ku wa Mata 2024 yabwiye itangazamakuru ko ubwo uyu mugabo yahatwaga ibibazo n’urwego rwa RDC rushinzwe iperereza rya gisirikare, yavuze ko mu baha ubufasha bwa gisirikare AFC harimo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC na Gen John Numbi wigeze kuba umuyobozi mukuru wa Polisi ya RDC.

Hashyizwe kandi mu majwi Joseph Olenghankoy wigeze kuba Minisitiri w’ubwikorezi n’Itumanaho na Patient Sayiba wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo Africa Desk.

Kabila yongeye gushyirwa mu majwi mu gihe n’ubundi leta ya RDC imaze iminsi itangaje ko yahunze igihugu, nyuma yo kumushinja kuba ari we uri inyuma y’intambara ibera muri Kivu y’amajyaruguru.

Eric Nkuba Shebandu, umunyepolitiki wa AFC wafatiwe muri Tanzania

OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE.RW