Tariki ya 09 Mata 1994: Umunsi Ingabo z’Ubufaransa zitererana Abatutsi

Tariki ya 9 Mata 1994, Abatusti bari bahungiye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi barishwe  ndetse ni naho ingabo z’Ubufaransa zatereranya Abatutsi, bakicwa zireba.

Kuri iyi Tariki, nibwo icyo Abafaransa bise « Operation Amaryllis » yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata.

Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’Abanyamahanga bari mu Rwanda.

Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari  n’Interahamwe.

Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa,bikomereza gucyura bene wabo.

Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.

Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.

Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga.

Abagore bashakanye n’Abanyarwanda basabye ko ababo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga.

- Advertisement -

Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

Ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho na Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana.

Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga, bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica.

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya  Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera, Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’Urwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.

Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

Mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata , Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y’Abafaransa.

MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.

MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.

Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500.

Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.

Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta  batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa  Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.

Ikinyamakuru cy’abafarabs Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.

Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare  mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo  n’ahandi  barishwe.

IVOMO: MINUBUMWE : CNLG Archives

UMUSEKE.RW