U Rwanda rugiye kwakira Inama y’Abacungamari bo mu Karere

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

U Rwanda rugiye kwakira inama ihuza abacungamari  b’umwuga bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Easter African congress of Accountatants( EACOA).

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya kane ariko u  Rwanda rukaba rugiye kuyakira  ku nshuro ya mbere , ikaba itegurwa n ‘urugaga rw’Abacungamari  mu Rwanda,  ICPAR.

Inama ya mbere nk’iyi yabereye i Arusha muri Tanzania, iya kabiri ibera i Mombasa muri Kenya, iya gatatu ibera i Entebbe muri Uganda.

Yitezwe ko izitabirwa n’abagera kuri 800 bazava mu mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, aho izatangira  kuva tariki ya 16-19 Mata 2024.

Perezida wa ICPAR , Obadiah Biraro  mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2024, yavuze  ko iyi nama izasiga amasomo atandukanye aho abazayitabira   bazungurana ubumenyi no kurebera hamwe intambwe imaze guterwa muri uyu mwuga.

Ati “Abacungamari bagira uruhare rukomeye cyane . Niyo mpamvu natwe twavuze ngo baze hano iwacu. Badutanze kubona izuba. Twebwe tumaze imyaka 15 ariko  twarihuse ku byo tumaze kugeraho. Ariko uwagutanze kubona izuba, hari ibintu bakoze  tuzi,baturusha. Urugero nka Kenya, abacunagamari baho bagira uruhare rukomeye mu burezi, Uganda, Tanzania naho ni uko .”

Ariko natwe dufite umwihariko kuba tubasha guhagararana nabo, ibyo bihangange ,ubu tukaba tuvuga bakatwumva, hari ibyo twagezeho.”

Agaruka kandi ku nyungu zitezwe muri iyi nama, Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin, avuga ko “harimo ko abazitabira iyi nama  bazasangizanya ubumenyi n’amahirwe n’abacungamari bava mu karere.”

Yongeraho ko abazitabira iyi nama izarushaho kunoza ubufatanye, gukoranama mu bacungamari bo mu Karere.

- Advertisement -

Usibye abacungamari  bazava mu bihugu bya Tanzania, Uganda, UBurundi na Kenya, iyi nama izitabirwa n’abazava   mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi.

Mu minsi itatu bazamara,  bazaganira kuri zimwe mu mbogamizi uyu mwuga uhura nazo mu Karere, ndetse n’uburyo warushaho gutera imbere, hakorwa ibiganiro bizibanda ku ngingo zitandukanye zirimo Uko hakorwa ibarurishamibare(Audit Practices), ibijyanye n’imisoro, raporo z’Imari, impnduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu mwuga wo gucunga umutungo.

UMUSEKE.RW