Ubukana bwa M23 bwateye MONUSCO kudagadwa

MONUSCO yatanze impuruza ko umujyi muto wa Sake uri mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma ko uri hagati nk’ururimi, isaha n’isaha wagwa mu maboko y’abarwanyi ba M23 ngo bariye karungu.

Ku wa 8 Mata 2024, MONUSCO yavuze ko umutwe wa M23 warunze ingufu zidasanzwe mu nkengero za Sake ku buryo hari amakuru ko aba barwanyi, bafite intego yo kuwufata, bagakomereza i Goma.

Ivuga ko kugeza magingo aya abarwanyi n’ibikoresho bidasanzwe bigaragara ku mushumi no muri Parike ya Virunga, no mu misozi ikikije Sake, byerekana ko M23 ifite umugambi wo ku rwego rwo hejuru.

MONUSCO yaburiye abakozi bayo, ibasaba gufata ingamba zidasanzwe mu guhangana n’icyo yise iterabwoba rya M23.

Yatanze amabwiriza yo gukumira no kwimura abakozi muri Goma, ndetse inagena ahantu hizewe ho guhurira mu gihe byarushaho gukomera.

MONUSCO kandi yasabye abakozi bayo gukaza ubwirinzi no kwiyegereza ibikoresho bya nkenerwa birimo amazi, ibiryo, lisansi ndetse na internet.

Yasabye kandi Ingabo zayo ziri hafi y’ibirindiro bya M23 gusubira inyuma, ibyatumye mu cyumweru gishize Ingabo z’Abahinde zibererekera M23, igafata ibirindiro bitatu mu nkengero za Sake itarwanye.

Kuva ku wa Gatandatu, amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroshye akomeje kunyuranamo mu misozi ikikije Sake no mu bindi bice biberamo imirwano.

Kugeza ubu inzira zose z’ubutaka zinjira mu mujyi wa Goma zirafunze.

- Advertisement -

M23 igenzura imihanda Goma – Rutshuru – Butembo, Goma – Sake – Masisi centre, Goma – Sake – Kitchanga na Goma – Sake – Shasha – Minova –Bukavu.

Kwinjira Goma bisaba kunyura inzira y’ikiyaga cya Kivu, inzira y’ikibuga cy’indege, n’inzira y’umupaka w’ubutaka yinjira mu Rwanda.

Umutwe wa M23 umaze iminsi upanga ibikorwa bidasanzwe bishobora gusiga Ingabo za leta n’abambari bazo bakuwe mu birindiro barunzeho intwaro zo kurinda umujyi wa Sake uri bugufi bwa Goma.

Gusa kenshi M23 yumvikanye ivuga ko nta mugambi ifite wo gufata Goma, ariko ko izakurikirana ibitero by’imbunda ziremereye n’ibyo mu kirere bigambiriye ingabo z’uwo mutwe no kurasa ku basivile.

Ni mu gihe uyu mutwe ukomeza kandi gusaba ibiganiro na leta, ibyo Perezida Tshisekedi yavuze ko atazigera agirana n’uyu mutwe Leta yita uw’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda.

MONUSCO yatewe ubwoba na M23

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW