Uburusiya: Minisitiri w’Ingabo wungirije yafunzwe

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byemeje ko Minisitiri w’Ingabo wungirije w’Uburusiya Timur Ivonav, yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Kuva mu 2016, Ivonav yari ahagarariye ibikorwa by’imishinga y’ubwubatsi irimo no kubaka Umujyi wa Mariopul, arakekwaho kwakira ruswa ya $10.000.

Bimwe mu bitangazamakuru bitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin bivuga ko Ivonav akekwaho ubugambanyi.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Unurusiya, Dmitry Peskov yasabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha, bakizera atangazwa na Leta.

Yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamenyeshejwe iby’ifungwa rya Ivonav mbere y’uko riba.

Urukiko rw’Akarere ka Basmanny I Moscow rwategetse ko akomeza kuba afunzwe mu gihe cy’amezi abiri.

Mu 2022, Umuryango urwanya ruswa (ACF) washinzwe na Alexia Navalny wapfuye muri Gashyantare uyu mwaka, wahoze ari umukuru w’abatavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burusiya, washinjije Ivanov kugira uruhare mu migambi ya ruswa mu gihe cy’ubwubatsi mu Turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya.

Mu gihe ibi byaha byaba bimuhamye, ashobora gufungwa imyaka igeze kuri 15.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -