Umwuzure ukomeye wibasiye u Burundi

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gushyira Igihugu mu bihe bidasanzwe, ni nyuma y’amezi agera kuri abiri, abaturage bibasiwe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika yazamutse ku buryo budasanzwe, yangiza inzu, ibikorwaremezo, yica n’abantu.

Ni amazi menshi ari kuzamuka ku buryo budasanzwe biturutse ku mihindagurikire y’ibihe n’imvura nyinshi igwa mu misozi ikikije umujyi wa Bujumbura n’aturuka mu mugezi wa Rusizi n’indi.

Abafite ibikorwa byakira ba mukerarugendo ku mucanga wa Tanganyika bafunze imiryango kuko amazi yarengeye aho bakorera.

Utubari n’inzu z’uburyamo byarafunze n’ibyari bizirimo bimwe byangijwe n’amazi, ku buryo byateye ibuhombo abashoramari.

Muri Quartier Asiatique, Kabondo, Kinindo na Kibenga muri Bujumbura kugera mu Rumonge amazi yarengeye abaturage.

Aya mazi yageze ku mugezi wa Mutimbuzi wuzuye maze umena mu nzu z’abaturage aho ku Mutimbuzi, mu Kajaga, Mushasha ya 1 na 2 na Kinyinya zombi.

Umuhanda uva i Bujumbura ujya mu Gatumba werekeza ku mupaka wa RD.Congo ntukiri nyabagendwa, urujya n’uruza hafi ya Tanganyika rwahagaze.

Ni nako bimeze ku mupaka uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho mu Gatumba, abashinzwe umutekano birirwa bahagaze mu mazi ya Tanganyika.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano, yavuze ko abantu barenga ibihumbi 200 bagizweho ingaruka mbi n’uwo mwuzure, barimo barindwi bapfuye n’abagera ku bihumbi 20 bataye ingo zabo.

- Advertisement -

Icyo gihugu kivuga ko abavuye mu byabo batagira aho barambika umusaya no kwikora ku munwa, basaba amahanga gutabara vuba na bwangu.

Bamwe mu baturage bimutse aho bari batuye, abandi bari mu mazu yuzuye amazi, mu gihe abandi bari kubaka utuzu two kubamo by’agateganyo.

Ndabananiye Alphonse, utuye mu Gatumba yabwiye UMUSEKE ko imirima n’amazu yabo yose yarengewe n’ikiyaga cya Tanganyika.

Ati “Abaturage n’Abanyeshuri banyura muri aya mazi ya Tanganyika, abandi nabo barara mu mazu arimo amazi, dushobora kwandura indwara zituruka ku isuku nke.”

Sosiyete sivile yari imaze iminsi itabariza abaturage bagowe kubera umwuzure watewe n’ikiyaga cya Tanganyika, ariko abategetsi bakavuga ko ari uguharabika Igihugu.

Gabriel Rufyiri uyobora Ishyirahamwe Olucome rikunze gukebura Leta, aherutse gusaba ko hafatwa ingingo zikomeye zo kurengera abaturage n’abakorera hafi ya Tanganyika.

Rufyiri avuga ko abatuye n’abakorera mu nkengero za Tanganyika bagomba kwimurwa nta yandi mananiza kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Kuva aho amazi ya Tanganyika atangiriye kuzamukana ubukana budasanzwe muri uyu mwaka wa 2024, abantu barindwi bamaze kwitaba Imana, barimo batanu bariwe n’imvubu na babiri bishwe n’ingona.

Si ubwa mbere amazi ya Tanganyika yangije ibikorwa by’abaturage kuko ajya yuzura mu bihe by’imvura nyinshi, akica abantu, agasenya ibikorwa by’ubucuruzi byasatiriye inkombe zayo ndetse igafunga imihanda.

Abapolisi baracungira umutekano w’umupaka mu mazi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW