Yari amarira menshi! Dr Adel yasezeweho bwa nyuma

Mu muhango waranzwe n’agahinda kenshi, uwari Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Dr Adel Zrane uheruka kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma i Kigali, mbere y’uko umurambo we ujyanwa iwabo muri Tunisie aho azashyingurwa.

Umuhango wo gusezera kuri Dr Adel wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2024, ku Kimihurura ku cyicaro cya APR FC.

Ni umuhango witabiriwe n’aba-sportifs batandukanye barimo Umutoza wa Mukura VS, Afahamia Lofti bakomoka mu gihugu kimwe, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais, uwigeze kuba Chairman wa Police FC, Rtd ACP Rangira Bosco , n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Mbere na mbere babanje kujya gufata ku Bitaro bya Kacyiru, umurambo w’umutoza Dr Adel Zrane hanyuma bawujyana ku Musigiti wa Rwampara ngo utunganywe mbere yo gusezerwaho bwa nyuma, nk’uko bigenda mu mihango ya Kisilamu.

Nyuma yo kugeza umurambo Kimihurura, aho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye, hakurikiyeho amasengesho yo gusezera bwa nyuma ku murambo wa Dr Adel Zrane.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga k’uwari Umutoza wabo, bose bahurizaga ku kuba yari umuntu mwiza Kandi bakundaga cyane.

Shaiboub umwe mubahawe umwanya ngo agire icyo avuga kuri nyakwigendera yagize ati “Twari inshuti, ntabwo yari umutoza gusa, ahubwo yari n’umuvandimwe.”

Umufana wa APR FC, Munyaneza Jacques ’Rujugiro’, na we yagize icyo avuga agira ati “Kubyakira byarangoye, yanyitaga Weko Weko [kubera video y’indirimbo twabyinanye], yaba ari muri stade akampepera. Yari umuntu udasanzwe.”

Nyuma yo guha umwanya abakinnyi, bamwe mu bafana na Team Manager wa APR FC, Murumuna wa Adel Zrane, Amin Zrane, yahawe ijambo ngo agire icyo avuga kuri nyakwigendera.

- Advertisement -

Mu gahinda kenshi, Amin yavuze ko umuvandimwe yakundaga u Rwanda kuko ari ho yapfiriye mu gihe yabaye mu bindi bihugu nka Jordanie, Arabie Saoudite, Mauritanie na Tanzania. Yashimiye ubuyobozi bwa APR FC n’u Rwanda uburyo bwakiriye Dr Adel Zrane.

Umugore wa nyakwigendera, Maha Bader, na we yahawe umwanya avuga ko yavuze ko u Rwanda hari mu rugo habo ha kabiri ndetse ashimira umugabo we, avuga ko azita ku muhungu wabo w’imyaka ibiri ndetse n’undi uri mu nzira (atwite).

Nyuma y’umufasha wa nyakwigendera, Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, ni we wafashe ijambo avuga mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu. Yavuze ko bashenguwe n’urupfu rw’uwari Umutoza wabo, ndetse ko hari n’indi mishinga bari bafitanye.

Ati “Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye. Yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara. Twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye.”

Yakomeje agira ati “Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ na ho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie na we yafashe ijambo yongera kwihanganisha umuryango wa APR FC muri rusange, anabashimira uburyo bitwaye muri ibi bihe bitoroshye.

Ati “Turabihanganisha mu izina rya Minisiteri [ya Siporo] na Leta y’u Rwanda. Kuri Chairman wa APR, twababwira ngo mwihangane, uburyo mwabyitwayemo ni bwo Bunyarwanda.”

Nyuma y’ibyo byose, abitabiriye umuhango basezeye kuri nyakwigendera, mbere y’uko umurambo w’uyu Munya-Tunisie ujyanwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, kugira ngo woherezwe iwabo aho azashyingurwa.

Ubwo bari bazanye umurambo wa Nyakwigendera
Agahinda kagaragaraga ku maso
Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira ubwo yari agiye gusezera bwa nyuma Dr Adel Zrane
Team manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, yari yaje gufata mu mugongo umuryango wa APR FC
Umutoza wungirije wa APR FC, ubwo yari agiye gusezera bwa nyuma Nyakwigendera
Abatoza ba APR FC ubwo bari bagiye gusezerera bwa nyuma Dr Adel Zrane
Masabo Michel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, yari yaje muri uyu muhango
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, yari yaje gusezera Nyakwigendera
Umugore wa Dr Adel yahawe impano n’abafana
Agahinda kagaragaraga ku maso
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yihanganishije umuryango wa APR FC n’uwa Nyakwigendera
Abakunzi b’ikipe y’Ingabo, bari muri uyu muhango
Umugore wa Nyakwigendera, yavuze byinshi kuri Nyakwigendera ndetse ahishura ko ntacyo yamwimye na kimwe ku Isi
Umurambo wa Dr Adel Zrane Mbere y’uko batangira kuwusezeraho
Amarira yo yari menshi
Ferwafa yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wa yo, Kalisa Adolphe
Rayon Sports yari yaje kwihanganisha Umuryango wagize ibyago

AMAFOTO: IGIHE

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW