Abakozi ba NESA basuye urwibutso rwa Ntarama banaremera  uwarokotse Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abakozi ba NESA basuye urwibutso rwa Ntarama banasobanurirwa amateka yaranze aka gace

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA ,basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, banaremera umwe mu  barokotse Jenoside utishoboye wo muri ako gace.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2024, aho aba bakozi bunamiye, banashyira indabo ku mva y’Abatutsi basaga 5000 biciwe kuri kiriziya ya Ntarama no mu bice bihakikije.

NESA yasuye  Nyirankuriza  Felecite, imugenera bimwe mu byo yari akaneye nk’ibikoresho  n’ibiribwa. Ni nyuma yaho yari yaramusaniye inzu ye yabagamo ariko ishaje.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA ,babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside n’inzira y’umusaraba Abatutsi bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera banyuzemo.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ntarama,Umwanankabandi Mathirde, yashimye ko iki kigo bagize igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Ntarama no kuremera umukecuru witwa Nyirankuriza Felecite kuko bibereka ko ari bimwe mu  bibakomeza.

Ati “ Nubwo twababajwe bikomeye ariko duterwa inkunga no kubabona mwaje, ibi biduha ingufu. Kubabona byonyine. “

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yagaye abari abarezi bijanditse muri Jenoside, ashimangira ko kuri ubu NESA ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bwubaka igihugu.

Ati “Ntabwo uburezi buriho ubu bukirera abishi. Uburezi buriho ubu, burerera Abanyarwanda,Abanyarwanda b’ejo baha igihugu ikizere kandi bazakomeza kucyubaka. NESA ifite uruhare rukomeye cyane kugira ngo ikomeze gusigasira no guteza imbere inkingi z’ingenzi guverinoma yashyizeho . Imwe muri yo ikaba ari iyo guca akarengane no guheza.”

Dr Bernard Bahati avuga ko igikorwa cyo kuremera uwacitse ku icumu utishoboye ari bimwe mu byo iki kigo cyiyemeje mu rwego rwo kumukomeza.

- Advertisement -

Mukecuru Nyirankuriza akanyamuneza ni kose…

Mukecuru  Felecite w’imyaka 86, yashimye ko iki kigo cya NESA cyamutekereje, kikaza kumusanira inzu yendaga kumugwaho.

Ati “ Byanshimishije cyane, nari ku gasozi, mvuga ko inzu izangwaho ngapfa. Yendaga kugwa rwose, kuba bayisannye ndishimye , nzajya njyamo ndyame.”

Umurenge wa Ntarama habarurwa abarokotse Jenoside batishoboye badafite amacumbi bagera kuri batatu. Ni mu gihe abafite izishobora gusanwa bagera kuri batanu.”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ntarama yashimye NESA yatekereje kugoboka mukecuru Felecite
Abakozi ba NESA bareba amazina y’Abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Ntarama
Mekecuru Felecite yishimiye ko atazongera kurara mu nzu yashoboraga kumushyira mu kaga

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/ BUGESERA