RICA yafatiriye ibikoresho bidafitiwe inkomoko by’agaciro ka Miliyoni 14frw

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RICA yafatiriye ibikoresho byiganjemo za telefoni bidafitiwe inkomoko

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ku bufatanye n’inzego z’umutekano, bafatiriye ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni,  bifite agaciro ka Miliyoni 14 Frw bidafitiwe inkomoko.

Ni ubugenzuzi bakozwe hirya no hino mu gihugu bakangurira ababicuruza kwiyandikisha,bagahabwa ibyangombwa bibemerera gukora ubu bucuruzi.

Bukorwa mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agamije kubungabunga uburenganzira bw’abagura ibi bikoresho kugira ngo bagure ibyujuje ubuziranenge.

Aya mabwiriza asaba ukora ubu bucuruzi wese kugirana amasezerano yanditse n’umuranguje igikoresho, akubiyemo umwirondoro we wose n’ibiranga igicuruzwa cyose kiguzwe kugira ngo umuguzi agure igikoresho gifite inkomoko izwi.

Umuyobozi w’ishami rifite mu nshingano ubugenzuzi bw’ibicuruzwa byo mu nganda n’ibiri ku masoko muri RICA,Joseph Mutabazi, yavuze ko ucuruza ibi bikoresho wese agomba kubanza gusaba ibyangombwa muri RICA, akandikwa ndetse n’ibikoresho acuruza akaba ashobora kugaragaza aho yabiranguye.

Bitandukanye n’ibyakorwaga aho buri wese yagurishaga cyangwa akagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aho wasangaga ibyinshi muri byo bidafite inkomoko izwi, byaribwe cyangwa byarabonetse hakoreshejwe ubundi buriganya.

Yagize ati “Turakora ubu bugenzuzi mu gihugu hose ngo dufashe abacuruza ibyo bikoresho gukorana ubunyamwuga, birinda akajagari n’ubujura kandi nibwo bazarushaho kwiteza imbere kuko ubu bafite amabwiriza bose bagomba gukurikiza”.

Mutabazi yakomeje avuga ko uretse guca akajagari muri ubu bucuruzi, ngo ubugenzuzi nkubu buzanafasha abaguzi b’ibi bikoresho kugura ibyujuje ubuziranenge kuko bazajya babigura mu buryo buzwi buri wese akaba yabasha gukurikirana inkomoko yabyo.

Ati “Gukora mu buryo buzwi bizafasha kurinda uburenganzira n’umutekano by’ucuruza n’ugura ibyo bikoresho kuko tuzamenya umwirondoro w’uwagurishije, uwaguze n’inkomo y’icyo gicuruzwa biyo bitworohere kubikurikirana mu gihe havutse ikibazo hagati y’umucuruzi n’umuguzi.”

- Advertisement -

Shukuru Ezechiel umwe bacuruzi b’ibi bikoresho, yasabye RICA gukora ubugenzuzi buhoraho kuko bizabafasha kunoza akazi kabo no guca akajagari n’ubujura cyangwa guhindura umwimerere w’igikoresho byakorwaga na bamwe mu bacuruzi hatarashyirwaho amabwiriza agenga ubu bucuruzi.

Ati “Ndasaba ko ubugenzuzi nkubu bwakorwa kenshi kuko haracyagaragara abagicuruza mu buryo butemewe ibi bikabangamira abamaze guhabwa ibyangombwa. Abo badashaka kwimenyekanisha nibo akenshi bakorana n’abajura ugasanga abagura nabo barahahombeye cyane mu gihe ibyo baguze bitahuwe ko byibwe”.

Amabwiriza agenga ubu bucuruzi ateganya ibihano by’amande y’amafaranga 50,000Frw ku mucuruzi uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amaserano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.

Ateganya kandi igihano cya 100,000Frw ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza mu gihe ufashwe akora nta ruhushya cyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe azahanishwa amande ya 200.000Frw.

Telefoni zaguzwe mu buryo budafitiwe inkomoko zarafatiriwe

Abantu 35 bamaze kuzisubizwa nyuma yo kubahiriza ibisabwa na RICA

UMUSEKE.RW