Abana bahize abandi mu irushwanwa ryo kwandika bahembwe

Abanyeshuri  36 barimo icyenda bafite ubumuga butandukanye biga mu byiciro bitandakanye by’amashuri bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahawe ibihembo bitandukanye.

Ni amarushanwa yateguwe n’ Isomero rusange rya Kigali ku bufatanye n’indi miryango itandukanye.

Abitabiriye aya amarushanwa bava mu byiciro bitandukanye birimo icy’amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun, n’icyiciro cyisumbuye cyayo.

Abanyeshuri barushanwe mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa, aho bandikaga ku ngingo runaka ifite aho ihuriye no kurengera ibidukikije ndetse n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko aya marashanwa agamije gukangurira abanyeshuri gusoma no kwandika.

Yongeraho ko kuba barandikagaga ku bidukikije, bibafasha kumenya agaciro kabyo no kubigisha kubibungabunga.

Ati “Kubunabunga ibidukikije n’ibintu twifuza yuko abanyeshuri bacu barangiza amashuri babizi neza.Ikindi kandi kubungabunga ibidukikije bituma ubukerarugendo butera imbere. Niyo mpamvu twifuza yuko mu byiciro byose byiciro byose by’amashuri abana bamenya ko ibidukikije ari byiza kuko iyo bibungabunzwe neza, bituma n’igihugu kigaragara neza.”

Dr Mbarushimana yagaragaje ko aya amarushanwa afite umwihariko kuko  yitabirwa n’abafite ubumuga kuko ari uburezi budaheza.

Ati “Mwabonye ko hari n’abafite ubumuga bwo kutabona nabo babonye ibihembo, bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora nk’umusanzu. Ni muri urwo rwego twifuza kwibutsa ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga butandukanye y’uko nabo bashoboye.”

- Advertisement -

Mushimiyimana Denise wiga mu giko cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabora giherereye mu Karere ka Nyaruguru kizwi nka ’School of Blind Children’ ari mu batsinze.

Uyu yagaragaje ko kuba yarabashije gutsinda kandi afite ubumuga bigaragaza ubushobozi abafite ubumuga bafite.

Ati “Buriya ibintu byose bituruka ku mubyeyi wakubyaye, ataguhaye amahirwe ngo umwereke uwo uri we, ni ibintu bitashoboka.Gusa nawe niba ufite ubumuga, iwanyu bataguha amahirwe, jya ugerageza ubureke ko hari ibyo ushoboye kuko urashoboye kuko niba ufite ubumuga runaka ntabwo byakubuza ko hari icyo wakora.”

Sekarema Jean Paul uyobora umushinga wo kongerera ubushobozi abana muri NUDOR, avuga ko kuba abafite ubumuga bari mu batsinze,bigaragaza ubushobozi bafite.

Ati “Ibanga ni uko u Rwanda ruri gushaka ko nta numwe usigara inyuma.Ari ufite ubumuga n’udafite ubumuga , twese tujyanemo. Rero kubera ubwo bukangurambaga buri leta iri gukora u burezi budaheza, ni cyo kintu gituma n’abafite ubumuga batangiye kuzamuka hamwe n’abandi badafite barushanwa n’abandi.”

Aya amarushanwa yatewe inkunga n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu Rwanda irimo USAID, British Commission, World Vision, UNICEF n’indi itandukanye, aho abahize abandi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa ku biga mu mashuri yisumbuye, amagare ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, Scooter ku banyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza, Tablets n’ibindi bikoresho by’ishuri binyuranye.

Mu bashuri 36 bahembwe barimo  22 abakobwa na 14 b’abahungu .Muri aba icyenda bafite ubumuga bugiye butandukanye.

Aya marushanwa akaba yari yitabiriwe n’ibigo by;’amashuri yigenga ndetse n’aya leta.

UMUSEKE.RW