Amajyaruguru: Abahinzi b’ibirayi beretswe amahirwe ari mu kugura imbuto ziri mu bwishingizi

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abahinzi bagiye kujya bahabwa imbuto y'ibirayi iri mu bwishingizi mu rwego rwo kubarinda ibihombo bajyaga baterwa n'ibiza byabiciraga imyaka

Mu Ntara y’Amajyaruguru n’igice cy’i Burengerazuba mu Karere ka Nyabihu ni hamwe mu hafatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu haboneka umusaruro mwinshi w’ibirayi.

Abakora uyu mwuga basobanuriwe amahirwe akomeye yo kugura imbuto zatubuwe mu buryo bwizewe ndetse ziri no mu bwishingizi nk’imwe mu nzira yo kongera ingano y’umusaruro babonaga.

Byagarutweho kuri uyu wa 28 Gicurasi ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubwishingizi bw’imbuto y’ibirayi, abahinzi bazajya bagura imbuto y’ibirayi aho ituburirwa muri SPF IKIGEGA, bakayihabwa iri mu bwishingizi, kugira ngo nibahura n’ibibazo byabateza ibihombo bagobokwe n’ubwishingizi.

Ndacyayisenga Theobale ni umwe mu bahinzi b’ibirayi muri Koperative COVEMB, aho bashinganishije ubuhinzi bwabo bahura n’ibihombo bakagobokwa, avuga ko kutayoboka iyi gahunda leta yabazaniye  ari ubujiji.

Yagize ati” Twishinganishije ku buso bungana na hegitari 195 tugira ikibazo cy’izuba ryinshi ryavuye mu mpeshyi no mu gihe cyo gusarura haza imvura nyinshi imyaka irarengerwa, ariyo mpamvu twahawe ingoboka kuko twari twarishinganishije.”

Akomeza ati”Gushinganisha ubuhinzi ni igisubizo kuko iyo uhuye n’ibihombo bitaguturutseho urishyurwa, indi nyungu ni uko na duke twabashije kuboneka mu murima uba udufiteho uburenganzira ntibatukwaka, leta yitaye ku muhinzi kutayoboka iyi gahunda ni ubujiji.”

Karegeya Appolinaire ukora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, akaba anahagarariye kompanyi ya SPF IKIGEGA ikora ubutubuzi ikanacuruza imbuto y’ibirayi, avuga ko abahinzi batazongera guhura n’ibiza ngo bahombe nk’uko byababagaho.

Yagize ati” Ubu bwishingizi ku mbuto y’ibirayi buziye igihe, ubundi umuhinzi yahuraga n’ibiza bikangiza imyaka akabura uwo atakira, ariko uyu munsi imbuto izajya igurirwa hano igomba kuba yishingiwe, BK tugiranye amasezerano ko imbuto zacu zigomba kuba zishingiwe uyiguze wese azabe azi ko igihe yahura n’ibibazo  azaba yishingiwe. ”

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ubwishingizi yafashije abahinzi, Alexis Bahizi, avuga ko nyuma yo kubona ubwishingizi ku gihingwa cy’ibirayi ikiri hasi, bahisemo kubinyuza ku batubura imbuto zabyo, bagakorana nabo ku buryo umuhinzi azajya agura imbuto iri mu bwishingizi.

- Advertisement -

Yagize ati “Mu bwishingizi dutanga harimo ubuhinzi n’ubworozi, mu bihingwa byishingirwa harimo n’ibirayi, mu myaka ibiri ishize twasanze igihingwa cy’ibirayi mu bwishingizi cyari kikiri hasi ugereranyije n’ibigori, ibishyimbo n’umuceri, twarasesenguye dusanga icyatuma ubwishingizi bwabyo bugera kuri benshi ari ugukorana n’aho biva bijya mu murima, twahisemo gukorana na SPF IKIGEGA, abahinzi bakajya bagura imbuto yishingiwe.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Olivier Kamana, avuga ko umuhinzi azajya agura imbuto yishingiwe agakorerwa n’amasezerano y’ubwo bwishingizi ku buryo nta bihombo bazongera guhura nabyo, anasaba abahinzi kwitabira gukoresha imbuto yatuburiwe ahantu hizewe kandi yakorewe ubushakashatsi.

Yagize ati “Uyu munsi twatangije uburyo bushya kugira ngo umuhinzi uguze ibirayi muri SPF Ikigega agure imbuto yishingiwe anakorerwe amasezerano y’ubwishingizi bw’umurima we wose ahabwe na agoronome,turasaba abahinzi gukoresha imbuto yizewe yatuburiwe ahazwi kandi yakozweho ubushakashatsi.”

Kugeza ubu gahunda ya leta ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworizi” imaze kwishingira abahinzi mu bihingwa bitandukanye bagera ku 568,563 muri bo 337,422 ni abagabo mu gihe 231,141 ari abagore.

Hasuwe imirima y’abahinzi bahinga imbuto z’indibanure banayobotse ubwishingizi ku birayi byabo

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/ AMAJYARUGURU