Amerika izaryoza abafite akaboko mu kugerageza Coup d’Etat muri Congo

Ambasaderi w’Amerika muri DR Congo Lucy Tamlyn yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’ibyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru, n’amakuru avuga ko “Abanyamerika bavugwa ko babirimo“.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa  X rwahoze ari twitter, Lucy Tamlyn, yavuze ko Amerika iri gukorana n’abategetsi ba Congo ngo umunyamerika ubifitemo uruhare abiryozwe.

Yagize ati: “Mwizere ko turimo gukorana n’abategetsi ba RDC mu bishoboka byose mu gihe bakora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bakabiryoza Umunyamerika uwo ari we wese wagize uruhare muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”

 Itangazo rya leta ya DR Congo rivuga ko mbere gato yo gutera ku biro bya Perezida Félix Tshisekedi, utari uri mu biro, abo bateye bari babanje kwigarurira urugo rwa Vital Kamerhe, umukandida w’urugaga ruri ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’inteko ishingamategeko.

Abapolisi babiri bari bari ku izamu kuri urwo rugo bishwe n’abo bateye, nkuko leta ibivuga.

Mu itangazo, leta ya DR Congo ivuga ko ishima “igisubizo cyihuse cy’abasirikare bacu n’abashinzwe umutekano bacu baburijemo uku kwigerezaho bakamenesha aba bateye”.

Abategetsi bavuga ko harimo kuba iperereza yo kumenya neza uko byagenze.

Hagati aho, leta yabwiye abaturage ko hafashwe ingamba zo “kongerera imbaraga umutekano w’inzego, uw’abategetsi n’uw’umujyi wa Kinshasa.

Leta yasabye abaturage kuba maso bagatanga amakuru “ku rujya n’uruza urwo ari rwo rwose ruteje amakenga rw’abanzi b’amahoro n’abafatanyacyaha babo.

- Advertisement -

Leta ya DR Congo yizeza Abanye-Congo bose ko yiyemeje guharanira “ubudacogora” umutekano wabo n’ubusugire bw’igihugu kandi ko nta cyo izemera guhara.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW