Cricket: U Rwanda rwatangiye neza irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda  y’Abagore y’umukino wa Cricket, yatangiranye intsinzi yakuye kuri Cameroun mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Kane tariki ni bwo hatangiye irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu mukino wa Cricket.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu umunani, riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.

U Rwanda rwatangiye rukina na Cameroun, yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya ryo ya mbere.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni yo yatsinze Toss (guhitamo kubanza gushyiramo amanota cyangwa gukubita udupira).

U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 102.

Igice cya Mbere cy’uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 141 mu dupira 120 (Overs 20), mu gihe Cameroun yasohoye abakinnyi bane b’u Rwanda mu kibuga (4 Wickets).

Uwase Merveille w’u Rwanda, yatsinze amanota 62 mu dupira 51 yakubise.

Mu gice cya Kabiri cy’uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Cameroun yasabwaga gutsinda amanota 142 kugira ngo ibashe kubona intsinzi y’uyu mukino.

- Advertisement -

Mu dupira 79 (Overs 13 n’agapira kamwe), u Rwanda rwari rumaze gukuramo abakinnyi bose ba Cameroun, mu gihe iyi kipe yo yari imaze gushyiraho amanota 50.

Ibi byatumye u Rwanda rutsinda umukino ku kinyuranyo cy’amanota 102.

Indi mikino wabaye, ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 93.

Uretse iyi mikino kandi, ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinde Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 71.

Hari hateganyijwe umukino wa Nigeri na Kenya ariko ntiwabaye kuko Kenya ari bwo yari ikigera mu Rwanda.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi.

Kenya izakina na Zimbabwe Saa Tatu n’iminota 15 z’amanywa, Botswana izakina na Cameroun Saa Saba n’iminota 15, mu gihe Malawi izakina n’u Rwanda.

Uganda ni yo ibitse ibikombe byinshi muri iri rushanwa (4), mu gihe u Rwanda rubitse icy’umwaka ushize.

Abakinnyi b’u Rwanda bari bahagaze bwuma
Cameroun ubwo yateraga udupira
Uwase yakoze amanota menshi

UMUSEKE.RW