Diane Rwigara arashaka kuyobora u Rwanda (VIDEO)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Diane Rwigara ushaka kuyobora u Rwanda

Diane Rwigara n’abamuherekeje bageze kuri Komisiyo y’Amatora atanga kandidatire ye ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, 2024.

Kandidatire ye yarazwe cyane nk’umwe mu Banyarwandakazi rukumbi ushaka kuyobora u Rwanda. Uyu yanageragejwe gutanga kandidatire ye mu matora yabaye muri 2017 ariko ntiyabasha gutambuka.

VIDEO

Diane Rwigara wageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari mu modoka ya V8 yavuze ko azabanda ku guteza imbere ubukungu, nubwo ngo ashima imihanda n’isuku bigaragara mu gihugu.

Avuga ko ashaka kugira Umunyarwanda wihagije mu biribwa, ufite aho aba, ubasha kohereza abana ku ishuri nta guhangayika kwinshi, ngo azashyira imbere umutekano w’igifu imbere y’ibindi byose.

Ni we mugore rukumbi umaze gutanga kandidatire mu matora ya Perezida azaba muri uyu mwaka.

Yavuze ko mu Rwanda abatavuga rumwe na Leta badafite ubwisanzure muri politiki, ariko ngo ubu bitangukanye nuko byari bimeze mu mwaka wa 2017 nabwo akaba yaragerageje gutanga kandidatire ntiyemerwa.

Kugeza ubu abantu ndwi (7) batanze ibyangombwa bijyanye na kandidatire yo kuzajya mu matora bahatanira kuyobora u Rwanda. Abo ni Perezida Paul Kagame, Dr Frank Habineza, Herman Manirareba, Mwalimu Hakizimana Innocent, Brafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana na Diane Rwigara.

- Advertisement -

Undi wagaragaje ko ashaka kuyobora u Rwanda ni Philippe Mpayimana wabigerageje muri 2017 akabona amajwi 0.73%, inyuma ya Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98, 79%.

Mu byangombwa yatanze haraburamo icya Muganga wemewe n’amategeko

UMUSEKE.RW