Dosiye y’ukekwaho Jenoside akihisha mu mwobo imyaka 23 yageze mu Bushinjacyaha

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYANZA: Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihishe mu mwobo akekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi 1994 dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Taliki ya 16 Gicurasi 2024 nibwo uyu mugabo w’imyaka 51 yafunzwe, akekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ntarindwa yari aramaze imyaka 23 ahishwa munsi y’igitanda n’umugore babyaranye, aho bombi( Ntarindwa n’umugore we) Mukamana Eugenie bahise batabwa muri yombi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko dosiye yabo bombi yamaze gukorwa, RIB ikaba yayishyikirije ubushinjacyaha kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangariza UMUSEKE ko uyu mugabo yari yihishe mu mudugudu wa Rukandiro mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana.

Ntarindwa n’umugore we babyaranye bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu mwaka wa 2001 nibwo yavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaire kuva icyo gihe akaba atarigeze agaragara hanze.

Ntarindwa akurikiranyweho icyaha cyo gukora Jenoside naho umugore we Eugenie Mukamana akekwaho icyaha cy’ubugome.

RIB yavuze ko mwibazwa rya Ntarindwa yemeye ko yishe abantu mu gihe cya jenoside ku buryo atazi n’umubare.

Avuga ko yavuye Congo yihisha kwa Mukamana bari banaziranye mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ari umuturanyi we barabana banabyarana abana babiri.

- Advertisement -

Uyu mugabo yari yihishe mu mwobo wari waracukuwe mu nzu ya Mukamana.

Ntiharamenyekana italiki Ntarindwa n’umugore we bazaburaniraho ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza