Dr Frank Habineza asanga u Rwanda rudakwiye kurebera ubushotoranyi bwa Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Dr Frank Habineza asanga u Rwanda rudakwiye kwihanganira ubushotoranyi

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] ,Dr Frank Habineza,  asanga u Rwanda rudakwiye kurebera abarushotora ahubwo rukwiye kwirwanaha no mu gihe rwatewe.

Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, iri shyaka ryagiraga  inama nkuru y’ishyaka (Bureau politique ).

Iyi nama yaje kwemerezwamo  urutonde rw’abakandida depite bazahagararira ishyaka mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yanasuzumye ibyagezweho muri Manifesto ya 2018-2023 ndetse hanemezwa imigabo n’imigambi y’ishyaka (Manifesto  2024-2029) mu ngingo zitandukanye , hanemezwa kandi na komite y’igenzuramutungo.

Muri Manifesto yo mu mwaka 2024-2029, ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko ku ngingo y’umutekano, ikwiye gushyirwamo imbaraga, harengerwa ubusugire bw’igihugu.

Yagize iti “ Ikibazo twasanzemo, hari ubushotoranyi ku mipaka y’u Rwanda ndetse n’abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.Ibi bibangamira imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere ,imiryango y’ibihugu ndetse n’Amahanga,  bigatuma iterambere ryacu ricumbagira. Tukaba dutanga icyifuzo yuko hakomezwa gushimangira  ubudahangarwa bw’igihugu , dukemura amakimbirane ku buryo bw’amahoro ariko twemera ko igihe u Rwanda rwatewe rugomba kwitabara, turengera ubusugire bw’igihugu kandi hakoreshejwe ingufu zose zishoboka.”

Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza ,agaruka kuri iyi ngingo nawe ashimangira ko u Rwanda rudakwiye gushotorwa ngo rurebere.

Ati “ Twagaragaje ko tugomba kongeramo imbaraga mu kurinda umutekano w’igihugu cyacu ndetse tuvuga yuko dushyigikiye yuko u Rwanda ruramutse rutewe rwakwitabara ariko tuvuga yuko habayeho ibikorwa by’ubushotoranyi kuko twarabibonye kuko indege zavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,zigera mu Rwanda, mwabonye n’abasirikare bagiye bakambuka imipaka , bagera mu Rwanda,n’ibindi nk’ibyo Bbigaragaza yuko ari ubushotoranyi.”

Iyi nama Nkuru y’ishyaka ibaye mu gihe habura igihe gito ngo ryitabire  amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka, aho rizaba rifite abakandida.

- Advertisement -


 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW