FIFA yategetse Kiyovu kwishyura miliyoni 56 abakinnyi bayitsinze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsindwa urubanza n’abakinnyi bane kubera kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikipe ya Kiyovu Sports igomba kubishyura agera kuri miliyoni 56 Frw.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye n’abakinnyi batandukanye kubera kubaburaho umusaruro mwiza.

Abo bakinnyi baza biyongera ku bandi bari batandukanye na yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 barimo Abanya-Sudan, Shiboub na Jonh Mano.

Nyuma yo kujya kurega iyi kipe mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Kiyovu Sports igomba gutanga miliyoni 56 Frw.

Muzamiru Mutyaba agomba kwishyurwa miliyoni 11 Frw, Jonh Mano agomba kwishyurwa miliyoni 14 Frw, Ndikumana Codjifa agomba guhabwa miliyoni 13 Frw mu gihe Jéremie Basilua agomba guhabwa miliyoni 18 Frw.

Ibi kandi biraza byiyongera ku kuba iyi kipe ifitiye abakinnyi ibirarane by’imishahara y’amezi ane.

Jonh Mano yasinyiye Kiyovu Sports ariko ntiyayikinira
Jéremie Basilua yari yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ariko ntiyakina n’umwe
Mutyaba yasezerewe agifite amasezerano

UMUSEKE.RW