Ingabo za Ukraine zahunze Umujyi wa Kharkiv

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko ingabo zacyo zavuye mu mu duce cyagenzuraga mu mujyi wa Kharkiv, ibyafashwe ngo guhunga umututu w’imbunda z’u Burusiya.

Intambara imaze imyaka ibiri n’amezi atatu, ikomeje guhanganisha u Burusiya na Ukraine.

Amakuru agezweho ubu, ubuvugizi bw’igisirikare cya Ukraine bwatangaje ko Ingabo zabwo zavuye mu duce twa Lukyantsi na Vovchansk turi mu dutuwe cyane mu Mujyi wa Kharkiv.

Gusa kikavuga ko kuva muri utwo duce atari ugutsindwa ko ahubwo ari ukurengera ubuzima bw’abaturage bahatuye.

Igisirikare cy’u Burusiya nacyo kandi cyatangaje ko ubu Ingabo zacyo zigenzura ibice bya Lukyantski, Hlyboke na Zaporizhzhia.

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko asubitse ingendo zose n’ibikorwa byari kuzatuma asohoka igihugu, mu rwego rwo gukomeza gucungira hafi gutera intambwe kw’u Burusiya bwigarurira utundi duce.

Aho muri Ukraine kandi, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yahagiriye uruzinduko rutunguranye rwafashwe nko kwereka Perezida Volodymyr Zelensky ko Amerika imuri hafi.

Blinken yavuze ko ubufasha bwa Amerika bugizwe na Miliyari 61 z’amadorali ya Amerika bwoherejwe na Washington buri mu nzira.

Blinken yasuye bitunguranye Ukraine

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -