Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga n’itsinda ayoboye bakurikiye imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru yiswe “EFES-2024”.
Ni imyitozi iri kubera mu Ntara ya Izmir muri Turikiya kuva ku wa 29 – 30 Gicurasi 2024.
Iyi myitozi yitabiriwe n’abagera ku 11000 bava mu bihugu 45 byo hirya no hino ku Isi.
Perezida wa Turikiya , Recep Tayyip Erdogan, kuri uyu wa kane , yatanagje ko iyi myitozi itagambiriye gutera ikindi gihugu ahubwo ari izafashe mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi .
Yagize ati “ Nta gihugu na kimwe kigenderewe muri iyi myitozo ya fes-2024. Iyi myitozo yacu igamije kurushaho gutanga ubufasha mu bijyanye no kugarura amahoro.”
Yongeyeho ko “ Dufite amahirwe yo gukoresha sisiteme nshya twamaze kwinjiza muri iyi myitozo ya Efes-2024 iri kubera mu gihugu cyacu .”
Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko igihugu cye kiri kwaguka mu bijyanye n’igisirikare.
Perezida Erdogan avuga ko umwaka ushize bageze kuri miliyari 5 z’amadolari y’umusaruro uva mu bikorwa bya gisirikare kandi ibikoresho 230 byoherejwe mu bihugu 185 ndetse hanasinywa amaserano mashya afite agaciro ka miliyari zisaga 10 z’amadolari.
Erdogan avuga ko ashyize imbere ubushuti n’ibindi bihugu no gukomeza guteza imbere Diporomasi.
- Advertisement -
Ati “ Twafashe icyemezo cyo gutera intambwe yo kwagura umubano no kongera umubare w’inshuti zacu.”
U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, ishoramari, ubucuruzi , umutekano n’izindi nzego.
AMAFOTO : DAILY SABAH
UMUSEKE.RW