Hatangajwe impamvu Elijah yahamagawe atarabona ibyangombwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler, yatangaje ko impamvu bazanye Ani Elijah mu mwiherero kandi ibye bitarasobanuka ari ukugira ngo igihe FIFA izaba imaze kubiha umugisha azabe yiteguye, atangaza kandi ko yahamagaye abakinnyi benshi kubera imyiteguro y’imikino ya CECAFA izakurikiraho nyuma y’aho gato.

Umutoza Spittler yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, ku ishuri rya Ntare mu Bugesera, aho Amavubi ari gukorera imyitozo.

Mbere na mbere yatangiye avuga ko umwuka ari mwiza mu mwiherero hagati y’abakinnyi n’abatoza, ko bose ari bazima; nta wufite imvune.

Abajijwe ku bya rutahizamu w’Ikipe ya Bugesera FC, Ani Elijah, Umutoza yavuze ko ari umukinnyi mwiza, kandi ko bamuzanye mu mwiherero hamwe n’abandi kugira ngo ibibazo bye nibikemuka azakomerezeho.

Ati “Mbere na mbere Elijah ni umukinnyi mwiza, akaba n’umuntu mwiza cyane. Kuri ubu, FERWAFA iri gushyira ibintu ku murongo hagati yayo na FIFA kugira ngo barebe niba yakemererwa gukina.  Rero, twamuzanye mu mwiherero kugira ngo igihe byaba bikemutse azabe yiteguye.”

Yakomeje agira ati “Gusa ni ikibazo kigifunguye kuko ndatekereza  hari amategeko ya FIFA yahindutse mu kwezi gushize. Tugomba kwitonda, ibintu byose bikanyura mu mucyo. Dutegereje igisubizo cya FIFA hanyuma tukazareba uko bizagenda.”

Umutoza kandi yavuze ko bafite icyizere cy’uko bazahabwa igisubizo cyiza na FIFA kuko bitabaye ibyo batakabaye baramuzanye mu mwiherero. Yongeyeho ko mu gihe ataboneka bafite abandi bakinnyi beza barimo Nshuti Innocent utegerejwe mu mwiherero, bashobora kuziba icyuho mu busatirizi.

Asobanura aho igitekerezo cyo kuzana Elijah mu Mavubi cyavuye, yavuze ko nk’abatoza bamubonye ubwo barebaga imikino ya shampiyona, bakabona ari umukinnyi mwiza wabafasha, ariko ko na we yari afite ubushake bwo gukinira u Rwanda.

Uyu Mudage utoza Amavubi kandi yabajijwe impamvu yahamagaye urutonde rw’abakinnyi benshi kandi biganjemo abashya, maze asubiza agira ati “Ntabwo uyu mwiherero ari uwo gutegura imikino ya FIFA gusa. [umunyamakuru] Urabizi ko nyuma gato y’iyi mikino dufite indi mikino ya CECAFA tuzitabira mu ntangiriro za Nyakanga. Ni yo mpamvu rero twatumiye abakinnyi bashya bitwaye neza muri shampiyona.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Icyumweru cya mbere [cy’imyitozo] cyiganjemo abakinnyi bakina mu Rwanda. Mu cyumweru cya kabiri tuzakira abakinnyi umunani cyangwa icyenda baziyunga natwe buhoro buhoro. Tuzarekuramo abakinnyi bake, ariko nyuma y’imikino ya Bénin na Lesotho, dufite icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mbere yo gutangira umwiherero utegura CECAFA . Abenshi muri aba bakinnyi ni bo bazagaruka mu mwiherero mu gutegura irushanwa rya CECAFA.”

Ku ruhande rw’abakinnyi, Muhire Kevin, wakinnye imikino yombi u Rwanda rwakinnye mu Ugushyingo 2023, bakina na Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo, yatangaje ko umwuka ari mwiza mu ikipe kandi ko biteguye neza imikino ya Bénin na Lesotho, nta kuyisuzugura kuko amakipe yose muri Afurika asigaye akomeye.

Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo  gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Umukino wa Benin n’Amavubi uzakinirwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire , nyuma yaho Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Lesotho yo izakirira muri Afurika y’Epfo nk’uko isanzwe ihakinira imikino mpuzamahanga yakiriye.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Ani Elijah yahamagawe mu mwiherero kimwe n’abandi
Umutoza yavuze ko yamwifuje kubera imikino myinshi Amavubi afite

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW