Ibyihariye ku gitabo ‘Unwanted True Story’ Kivuga ku miyoborere ya Kagame

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Gashema Emmanuel yanditse igitabo kivuga ku budasa bwa Perezida Kagame mu miyoborere y'u Rwanda

Umwanditsi Gashema Emmanuel, yanditse igitabo yise ‘Unwanted True story’ umuntu agenekereje mu kinyarwanda, kivuga ‘Inkuru idashakwa kuvugwa, kigaruka ku budasa bw’imiyoborere ya Perezida Kagame  nyuma y’Ubwigenge.

Ni igitabo Gashema avuga ko yamaze imyaka itanu atekereza ndetse ko yavugishije abasaza bari hejuru y’imyaka 60, bangana na 861 bo mu turere twose tw’igihugu ngo bamuganirize ku mateka yaranze ubuyobozi bw’Igihugu .

Ni igitabo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo imiyoborere yaranze u Rwanda mbere y’Ubukoroni, mu gihe cy’Ubukoroni na nyuma y’Ubukoroni.

Harimo kandi icyatumye FPR Inkotanyi ifata umwanzuro wo kubohora u Rwanda , Ubudasa bw’imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, Impanuro, indangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda n’uruhare rwabo mu kwiyubakira umuryango.

Kubera iki Gashema yanditse ‘Unwanted true story?

Uyu mwanditsi avuga ko ajya kwandika iki gitabo hari amateka y’igihugu yagoretswe n’abanditsi b’Abanyamahanga, kubera inyungu zabo bwite cyangwa iza politiki bityo afata umwanzuro wo kwandika ku mateka nyakuri .

Muri ayo mateka, umwanditsi asobanura ko harimo ibibazo by’umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari, intambara ifite umuzi ku bukoroni, ikibazo cy’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside ifite inkomoko k’ubukoroni.

Ubudasa bwa Perezida Kagame avuga ni ubuhe?

Gashema Emmanuel asobanura ko Perezida Kagame yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho y’Abanyarwanda, asanga ari ubudasa kuri we.

- Advertisement -

Muri ibyo bikorwa, uyu mwanditsi avuga ko Perezida Kagame yateje imbere ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ku banyarwanda bose kandi nta vangura ribayeho.

Yongeraho ko Perezida Kagame yateje imbere uburinganire n’ubwuzanye,  umutekano mu Rwanda no hanze, gushyiraho urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu mahanga, bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo n’umusanzu wo kubaka igihugu.

Gashema kandi asanga Perezida Kagame yarashyize imbere imiyoborere myiza aho Abanyarwanda bagira uruhare mu kwitorera ubuyobozi, yashyize imbere uburenganzira bwo kwivuza aho buri munyarwanda agira uburenganzira mu kwivuza.

Ikindi umwanditsi asanga ari ubudasa kuri Perezida Kagame, ni uko yashyize imbere uburezi budaheza.

Gashema ashimangira ko kuba ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwarabashije gucyura impunzi zabaga mu mahanga no guha buri muntu uburenganzira bwo gutura mu gihugu cye ari ubudasa.

Yagize ati “ Ubudasa dufite uyu munsi, kuva aho u Rwanda rubohorejwe, buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura mu gihugu.“

Akomeza ati “ Ubuzima bwo mu mahanga bwarashariraga. Njya nibuka ahantu twari dutuye mu mahanga, hari aho twabaga dutuye uyu munsi ariko nijoro bakadusaba kuhimuka. Ejo mu kimuka mu kajya ahandi, ugasanga umuntu nta gaciro afite mu gihugu. Abantu benshi babaga mu nkambi z’impunzi barapfaga, bishwe n’inzara. Ubu iyo uri umunyarwanda, ufite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyawe.”

Iki gitabo gisohotse mu gihe nyakubahwa Perezida Kagame agiye kwiyamamariza indi manda y’imyaka itanu.

Ni nyuma yo gutangwaho umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu n’umuryango FPR Inkotanyi abereye umuyobozi.

UMUSEKE.RW