Rutsiro: Abanyeshuri babiri barohamye mu Kivu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abana babiri bo muri Rutsiro barohamye mu Kivu

Abanyeshuri babiri bigaga mu kigo cy’amashuri cya G.S. Gihinga ya mbere, mu Murenge wa Musasa, mu Karere ka Rutsiro, bagiye koga mu Kivu bararohama, umwe aboneka yamaze gupfa undi na we akomeza gushakishwa.

Ibi byabaye tariki 17 Gicurasi 2024, ubwo aba bombi batorokaga bagenzi babo bari bagiye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Biziyaremye Jean Baptiste, avuga ko aba banyeshuri barohamye mu kiyaga cya Kivu nyuma y’uko batorotse bagenzi babo .

Ati “Amakuru twamenye ni uko aba banyeshuri tumaze kugera aho twibukiraga ku rwibutso ruri mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo bo barebye uko basimbuka ikigo bajya koga mu Kivu ariko birangira amazi abatwaye”.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Yamumpaye Erneste yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Polisi ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi yabashije ku mubona yapfuye imukuramo, naho mugenzi we witwa Uwiringiyimana Bonaventure wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza we akaba yari agishakishwa.

Gitifu Biziyaremye avuga ko abantu bakwiye kwirinda kujya mu mazi igihe batazi koga .

Ati “Ubutumwa dutanga ku bantu abo ari bo bose ni ukwirinda bakitwararika kujya mu mazi kuko usanga igihe batazi koga bahatakariza ubuzima”.

IVOMO: Kigali Today

- Advertisement -

UMUSEKE.RW