Manchester City yegukanye Premier League

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Manchester City, yatwaye Igikombe cya kane cya Shampiyona y’Abongereza yikurikiranya, nyuma yo gutsinda West Ham United ibitego 3-1, iba ikipe ya mbere ibigezeho.

Ni umukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024, kuri Etihad Stadium.

Hakiri kare cyane ku munota wa kabiri, Phil Foden yahagurukije abafana ba Man City bari babukereye ku bwinshi mu ibara ry’ubururu bwijimye.

Nyuma y’iminota 16 yonyine, Foden yongeye kunyeganyeza inshundura, icyizere cyo kwegukana Igikombe cya munani mu mateka y’iyi kipe y’i Manchester kirushaho kwiyongera.

Rutahizamu w’Umunye-Ghana, Mohamed Kudus, yaje gutera icyikango abari bakurikiye umukino, atsindira West Ham United igitego cya mbere.

Icyizere cya The hammers nticyamaze kabiri kuko Rodrgi yaje guhita ashyiramo igitego cy’agashinguracumu, ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Manchester City kandi iracyafite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya FA Cup, kuko izakina na mukeba wa yo, Manchester United, ku mukino wa nyuma uzaba tariki ya 25 uku kwezi.

Erling Haaland asoje shampiyona ari we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 27, mu gihe Phil Foden na we bakinana, ari we wabaye umukinnyi w’umwaka.

Ikipe ya Arsenal yabaryaga isataburenge, yari irekereje ngo irebe ko City yatakaza amanota ikabyungukiramo, ariko ntibyakunze ko itwara iki gikombe iheruka mu myaka 20 ishize.

- Advertisement -

Arsenal yari yabashije gutsinda Everton bigoranye, ibitego 2-1.

Ni umwaka wa kabiri Arsenal y’umutoza Mikel Artera itaha amara masa, nyamara yarayoboye urutonde rwa shampiyona igihe kirekire.

Ibikombe bitandatu Guardiola  amaze kwibikaho mu gihe amaze muri Manchester City, byatumye asatira agahigo ka Sir Alex Ferguson watwaye ibikombe 13 bya shampiyona y’Abongereza, arushaho kwanikira Arsene Wenger na Mourinho bafite bitatu kuri buri umwe.

Rodri ubwo yari amaze gutsindira ikipe ye igitego cya Gatatu
Arteta yashimiye abakinnyi be n’ubwo batabashije kwegukana igikombe cya shampiyona
Pep Guardiola akomeje kuyobora shampiyona y’u Bwongereza
Abakinnyi ba Arsenal ntibiyumvishaga neza ibibabayeho
Phil Foden yafashije Manchester City muri uyu mwaka
Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya Kane yikurikiranya

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW