Perezida wa Irani yapfanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Raisi yapfuye

Iyo mpanuka ya Kajugujugu yabereye mu mujyi wa Jolfa uherereye mu burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometero 600 uvuye ku murwa mukuru Tehran.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024, Ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byemeje ko Perezida Rais n’abo bari kumwe muri Kajugujugu nta n’umwe warokotse.

Perezida Raisi, yari kumwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Hossein Amirabdollahian.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei yasabye abaturage ba Irani gutuza.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Nerandra Modi yanditse kuri X ko yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Perezida Rais.

Mu gitondo cya kare cyo ku cyumweru, Perezida Raisi yari yagiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida Ilham Aliyev.

Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rwubatswe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza nyuma y’igitero cyagabwe kuri ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.

Ebrahim Raisi w’imyaka 63 ni Perezida wa munani mu mateka ya Iran, umwanya yagiyeho mu 2021. Mbere yaho yari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW