Impuguke zasabye kongera imbaraga mu bushakashatsi mu rwego rw’Ubuzima

Impuguke mu by’ubuzima ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri, zirasaba ko hakongerwa imbaraga mu bushakashatsi mu rwego rw’ubuzima n’ingamba zihamye z’ishyirwa mu bikorwa ryabwo kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza.

Ibi byagarutsweho ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, mu nama ya Gatatu yiga ku bijyanye n’ubushakashatsi ndetse na politiki zishyirwaho mu birebana n’ubuzima.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zinyuranye bakora mu birebana n’ubuzima, barimo abashakashatsi, abakora mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri uru rwego.

Muri iyi nama hibanzwe ku ndwara zandura n’izitandura, ubuzima bwo mu mutwe, gukumira indwara z’ibyorezo, ubushakashatsi, gukumira indwara zishobora kwibasira ababyeyi n’abana n’ibindi.

Dr. Eric Remera, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu guhanga udushya na siyansi muri RBC, yavuze ko abashakashatsi bazerekana ibyo bakoze kugira ngo bibyazwe umusaruro.

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwerekanye ko u Rwanda rwagabanyije imfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara, gusa ngo haracyari urugendo.

Ati ” Tukagaruka no ku mirire, iyo turebye mu Rwanda, 30% y’abana bafite imirire itameze neza ( kugwingira). Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abashakashatsi batandukanye berekane ibyo bakoze, berekane ibyo babonye ndetse habeho kubiganira, habe hafatwa n’ingamba.”

Dr. Olugbemiga Adelakin, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, UNFPA, avuga ko u Rwanda hari ibyo ruhagazemo neza n’ibindi bikeneye kongerwamo imbaraga mu rwego rwo guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Ati ” Mu birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina haracyari imbogamizi hamwe n’inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bigomba kwitabwaho.”

- Advertisement -

Prof. Muvunyi Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, yavuze ko hakwiye kubaho gukorera hamwe nk’ikipe mu kuziba icyuho kiri hagati y’ubushakashatsi no kubushyira mu bikorwa, hafatwa ingamba mu kuzamura serivisi z’ubuzima.

Ati” Ntabwo intego y’ubushakashatsi yagerwaho hatabayeho gushyira hamwe, ducyeneye gusenyera umugozi umwe, tukazamura urwego rw’ubuvuzi rukigaragaramo ibibazo byinshi bityo bikaduha u Rwanda rutengamaye mu buvuzi.”

Yashimangiye ko uruhare rw’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima ruzafasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye(SDG-3) mu cyerekezo u Rwanda rwihaye muri 2050.

Dr. Brian Chirombo, Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (OMS) mu Rwanda, nawe yerekanye ko ari ngombwa gukusanyiriza hamwe amakuru yavuye mu bushakashatsi kugira ngo ahuzwe na politiki y’ubuzima maze abyazwe umusaruro.

Abikorera n’Ibigo byigenga basabwe gushora imari mu bushakashatsi, bagakorana n’Ibigo by’amashuri na za Kaminuza mu bikorwa by’ubushakatsi aho kubiharira Leta ibikora ku kigero cya 40% gusa.

Prof. Mambo Muvunyi Claude, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubuzima, RBC
Dr Eric Remera, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi mu guhanga udushya na siyansi muri RBC
Dr Brian Chirombo, Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (OMS) mu Rwanda
Impunguke zasabye ko ubushakashatsi bushyirwamo imbaraga
Impuguke mu rwego rw’ubuzima ziteraniye mu nama ibera i Kigali

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Kigali