Kamonyi: Abantu batanu bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agciro.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, ubwo abantu 15 bari muri icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde ho mu Murenge wa Ngamba.
Abapfuye ni Ngengimana Eric w’imyaka 32, Ngendahimana Phanuel w’Imyaka 36, Manishimwe Jean Pierre w’Imyaka 29, Ntakaziraho Jean Damascene w’imyaka 35 na Ndayishimiye Gaspard w’imyaka 22 .
Abandi barimo Manishimwe Claude w’imyaka 24, Dusengimana Emmanuel nawe w’imyaka 24, Kwizera Longin w’imyaka 28, Niyigena Sylvain w’imyaka 25 na Hakizimana Emile w’imyaka 46 y’amavuko boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo bitabweho n’abaganga .
Ni mu gihe abandi batanu bo barwariye ku Kigo nderabuzima cya Karangara giherereye muri uyu murenge wa Ngamba.
UMUSEKE wamenye ko abaguye muri iki kirombe ari abo muri koperative COMIKA icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge, bari kumwe na bagenzi babo mu gikorwa cyo gukuramo amazi.
Amakuru avuga ko abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo kuvoma amazi yari yinjiyemo, gusa nyuma moteri ikaza kubazimiraho bagafatwa na Gaz bikarangira yishemo batanu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Epimaque Munyakazi, yavuze ko aba bakozi bamanutse bagiye kuvoma amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro hanyuma moteri ikabazimiraho bikarangira Gaz ibarushije imbaraga.
Ati “Nibyo abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo nyuma moteri iza kubazimiraho bafatwa na Gaz. Batanu ubu bamaze kwitaba Imana abandi batanu ubu boherejwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho.”
- Advertisement -
Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gushaka inzobere zizajya zifasha abaturage kumenya uburyo bwo gucukura.
UMUSEKE.RW