Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu IterambereJADF, biyemeje kuvana mu bukene abaturage barenga 6000.
Ibi babibwiye UMUSEKE mu biganiro byabaye kuri uyu wa gatanu Tariki ya 03Gicurasi 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko uyu mukoro wo kuvana mu bukene abaturage basaga 6000 ari urugendo rw’Imyaka ibiri uhereye uyu munsi ibiganiro byabareyeho.
Meya Nahayo akavuga ko ubushake bwo kuzamura mu byiciro aba baturage babufite kuko bifuza ko umuturage ava ku rwego arimo akajya ku rundi rwisumbuye.
Ati “Kuvana abo baturage mu bukene tuzibanda ku byo buri Muryango ukenera kubera ko abo baturage twifuza kuzamura badahuje ibibazo.”
Nahayo avuga ko hari abazahabwa amatungo, abandi bahuzwe n’amahirwe ahari kugeza ubwo bazaba babasha kwifasha batagikeneye gusindagizwa na Leta.
Ati “Tuzajya tubahurizaho ubufasha bukomatanije muri iyo myaka ibiri.”
Meya avuga ko hari abo bazafasha guhangira imirimo itandukanye irimo iyo amaboko bakava mu bukene buri wese ashoboye kwigira.
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Kamonyi, Semugaza Tharcisse ,yabwiye UMUSEKE ko babanje gukora ibarura ryo kumenya umubare w’abo,akavuga ko iyo barangije kubamenya bakurikizaho kubasaranganya.
- Advertisement -
Ati “Buri mufatanyabikorwa tumuha urutonde rw’abaturage agomba kwitaho, bakamenya bare wabo kuko ariwo baheraho mu gutanga ubushobozi.”
Ati “Ubusanzwe ibikorwa byacu bikunze kwibanda ku baturage bafite amikoro makeya abo twatangizanye abenshi bamaze kuva mu cyiciro cyo hasi ubu barifashije.”
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi igaragaza ko abari mu cyiciro cy’abafashwaga na Leta ari abaturage barenga 64000.
Iyo mibare ikerekana ko abasaga 19000 aribo bishyurirwa Mutuweli na Leta kugeza uyu munsi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.