Ngororero: Inkangu yagwiriye inzu yica abana babiri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri wa Gatanu Tariki ya 3 Gicurasi 2024, yagwiriye igikuta kimwe cy’inzu gihitana abana babiri bavukana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero  buvuga ko  iyo nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera kuwa kane igeza kuwa gatanu  mu rukerera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Kabayiza Charles avuga ko mu bahitanywe n’inkangu  harimo Nyiransabimana Séraphine  w’Imyaka 18 y’amvuko na murumuna we Ingabire Marienne w’Imyaka 9 y’amavuko.

Kabayiza avuga ko iyo nkangu yasanze abo bana ba bakobwa bombi baryamye kuko hari saa cyenda, imanura igikuta cy’inzu bari barimo kibasanga mu buriri kibikubitaho barapfa.

Ati “Abo bakobwa bombi bahise bapfa, abandi bari baryamye mu kindi cyumba ntacyo babaye ni bazima.”

Gitifu Kabayiza avuga ko abo bana bahitanywe n’ibiza ari aba babyeyi bitwa Nkeramihigo Védaste w’Imyaka 53 y’amavuko na Nyirarugero Julienne w’Imyaka 42 y’amavuko, bakaba basigaranye musaza wabo gusa.

Umwana mukuru muri aba yigaga mu mwaka wa  Gatatu w’amashuri yisumbuye, undi akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko imihango yo gushyingura ba Nyakwigendera yabaye ku mugoroba wo kuri uyu Gatanu, inzego zutandukanye z’Akarere ka Ngororero zirimo Ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo, Polisi ndetse na DASSO bakaba bari baje gufata mu mugongo Umuryango wagize ibyago.

MUHIZI ELISÉE

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/Ngororero