Abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza bashimiye ingabo za FPR Inkotanyi yahagaritse jenoside,ndetse n’urwego rw’uburezi rwashyize imbaraga mu kwimakaza indangagaciro y’ubunyarwanda “NDI UMUNYARWANDA”
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,abanyeshuri bo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bashimiye ingabo za FPR Inkotanyi kuko ubu naho biga nta macakubiri ahaba ahubwo biyumvamo bose ko ari Abanyarwanda
Umwe mubaganiriye na UMUSEKE yagize ati”Turashimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside kuko iri terambere u Rwanda rugezeho nizo tubikesha”
Mugenzi we nawe yagize ati”Urukundo dufitanye ubu turukesha ingabo za FPR Inkotanyi zashyize hamwe zigahagarika jenoside yakorewe abatutsi 1994 none ubu nta moko akiturangwamo ahubwo turi abanyarwanda”
Umwarimu uhagarariye abandi wanavuze ko ubuzima butari bworoshye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 witwa Nyirantamati Marthe, yavuze ko yatemaguwe, agakomeretswa ariko kubw’amahirwe akarokoka .
Uyu nyuma ya jenoside yishimira ko yize amashuri yisumbuye akaniga Kaminuza .
Yasabye abanyeshuri guhagarara kigabo birinda amacakubiri bagaharanira ikizi banga ikibi.
Yagize ati”Ubu Inkotanyi n’ubuzima dufite amahirwe igihugu kiyobowe neza mukomeze kubibyaza umusaruro musigasira ibyagezweho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide BIZIMANA,yabwiye abanyeshuri guharanira gukomeza kuba abanyarwanda beza bakunda igihugu cyabo kandi baharanira kuzakurira mu gihugu cyiza kizira amacakubiri n’ibindi byose bisenya.
- Advertisement -
Ari abanyeshuri, ari abarezi bashimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside,zirangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abanyeshuri bibutse ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994 bari baturutse mu mashuri atandukanye nk’ishuri ribanza rya KAVUMU Catholic, G.S Rwesero, G.S Kavumu Musulmn n’ibigo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza