Abaturage bishe “umwe mu bajura bateye urugo” bashaka kwiba amatungo

Nyanza: Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bishe uwo bikekwa ko ari umujura nyuma y’uko habereye imirwano hagati y’uwaje kwiba n’uwibwaga.

Byabereye mu Murenge wa Muyira, mu kagari ka Migina mu mudugudu wa Karirisi.

UMUSEKE wamenye ko abajura bane bateye urugo rwa Bimenyimana Theoneste w’imyaka 30 bashaka kwiba amatungo magufi (Ihene n’inkoko).

Nyirurugo yabumvise arasohoka bamubonye batatu bariruka hasigara umwe bararwana maze aramutema, nyirurugo atabaza abaturanyi baratabara barwana na Banyangihari Eric wari waje kwiba.

Uyu Banyangihari yatemye nyirurugo ku kaboko, mu mutwe n’izuru, ni mu gihe abatabaye bakubise uwo mujura ahita apfa.

Uwishwe yari acumbitse mu Murenge wa Muyira, mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Gituza aho yari ahamaze ukwezi, gusa avuka mu murenge wa Ntyazo, mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Nkombe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abaturanyi bahageze mbere ari bo Minani Emmanuel w’imyaka 30 na Muhayiman Emmanuel w’imyaka 60 bari gukurikiranwa na RIB, bakekwaho kwica uwo bavuga ko ari igisambo.

Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi ariko ntibyadushobokeye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -