Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gukubita umwana we isuka

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nkundimfura Eugene  wo mu Karere ka Nyanza uri mu kigero cy’imyaka 40, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubira umuhini w’isuka umwana we.

Byabereye mu Mudugudu wa Gahanda mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, amakuru akavuga ko byabaye mu cyumweru gishize.

Umwana bikekwa ko yakubiswe umuhini ku kaboko ndetse n’isuku afite imyaka 14 akaba yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

Uriya mwana ubu ari kubana n’abaturanyi , akaba yabanaga na se bonyine mu nzu .Yavunitse akaboko k’iburyo, yahise ajya kwivuriza  ku Bitaro by’i Nyanza .

Mu kiganiro na UMUSEKE uriya mwana yagize ati”Papa yankubise isuka n’umuhini wayo ku kaboko anziza ko nakubuye mu ruganiriro(Saloon) ariko ntakubuye mu muryango”

Abaturanyi b’uyu mugabo bagaye igikorwa bikekwa ko uriya mugabo yakoze  kuko atari kuriya bahana abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, avuga ko uriya  mugabo yatawe muri yombi , urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwaratangiye iperereza.

Uriya mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana ngo iperereza rikomeze.

Amakuru avuga ko yari yaratandukanye n’umugore we.  Kugeza ubu abana ntibabana n’ababyeyi babo ahubwo babana n’abavandimwe n’inshuti kuko nyina wabo aba  mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwo muri kariya gace busaba ababyeyi kujya baganira n’abana babo ibiganiro bigamije kububaka

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza