Perezida Kagame yakiriye Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abagize Inteko Ishingamategeko ya Amerika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28  Gicuarsi 2024, yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Bruce Westerman, uyobora Komisiyo y’Umutungo Kamere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, village Urugwiro, bitangaza ko “ Ibiganiro by’impande zombi, byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, inzego u Rwanda na Amerika zifatanyamo ndetse n’ibibazo bireba Umugabane n’Isi muri rusange.”

Muri Kamena 2022 nabwo Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abasenateri n’Abadepite mu Nteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rw’iminsi itatu.

Iryo tsinda ryari  riyobowe na Senateri Chris Andrew Coons  ryakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri VIllage Urugwiro.

Icyo gihe ryaje mu Rwanda rikubutse mu ruzinduko ryagiriye muri Cape Verde, Mozambique no muri Kenya, riza rikurikira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Antony Blinken na we wahuye na Perezida Kagame bakaganira ingingo zitandukanye ku butwererane bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ,ugaragarira mu bikorwa bitandukanye.

U Rwanda na Amerika bifitanyei amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera z’umwaka wa 2022.

Aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere, no guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki kinyejana cya 21.

Aya masezerano azwi nka Artemis, agamije kugena uburyo ibihugu byo ku Isi bikoresha neza ikirere igihe bagikoreramo ubushakashatsi.

- Advertisement -

Baganiriye ingingo zitandukanye zirebana n’urugendo rw’iterambere nyuma y’imyaka 30

UMUSEKE.RW