Rwanda : Abasaga Miliyoni barya ibirayi buri munsi

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Buri munyarwanda arya 60kg ku mwaka by'ibirayi

Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cyita  ku ruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa by’ibinyabijumba birimo n’ibirayi International Patato Center (CIP), yatangaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu birya ibirayi kenshi ku Isi  kuko nibura abasaga miliyoni babirya buri munsi.

Yabigarutseho ubwo kuri kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibirayi, wabereye mu Karere Ka Musanze.

Ni umunsi wari wateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Minagri, Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi RAB, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa FAO, Ikigo cyita ku kongera agaciro k’uruhererekane rw’ibihingwa by’ibinyabijumba CIP, abahinzi n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi.

Ubushakashatsi bwagaragajwe n’ikigo mpuzamahanga cyita  ku ruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa by’ibinyabijumba birimo n’ibirayi International Patato Center (CIP), bushyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi, rubanzirizwa na Belarus .

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu gihe cy’umwaka umunyarwanda umwe ashobora kurya nibura ibiro 60 by’ibirayi, rubanzirizwa na Belarus aho umuturage abarirwa ibiro 160 by’ibirayi arya ku mwaka.

Umuyobozi wa CIP mu Rwanda Dr.Dinah Borus, yavuze ko ibirayi bikenerwa cyane ku isi hose aho ngo umusaruro uboneka ubu ari mucye cyane ugereranyije n’ingano y’ababishaka.

Uyu yasabye abahinzi n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi by’umwihariko kurushaho gukora cyane kugira ngo bahaze isoko bityo n’ibiciro byayo bigihanitse bigabanuke.

Yagize ati “Uyu munsi twicaye hano kubera ibirayi, kuko bifatiye runini imirire y’abatuye isi aho nibura miliyari 1 z’abayituye babirya muri Miliyari Umunani , u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kurya ibirayi byinshi kuko buri munsi , Miliyoni Imwe isaga z’abanyarwanda barya ibirayi , muri miliyoni zisaga 12 z’abarutuye, ni ukuvuga ko umunyarwanda umwe arya ibiro 60 ku mwaka

Akomeza agira ati ” Ni ibintu byo kwishimirwa, ariko bisaba gukora cyane no guhinga kinyamwuga kuko ababikenera baracyari benshi ugereranyije n’umusaruro uboneka uyu munsi, ari nayo mpamvu igiciro cyabo kikiri hejuru.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, nawe yasabye abahinzi kwita ku mbuto bahinga bakava mu buryo bwa gakondo bwo guhinga imbuto zashaje, ahubwo bakegera aho zituburirwa bagahabwa izigezweho zitanga umusaruro, ngo kuko uwahinze neza ibirayi bitamutenguha kuko bifite isoko rinini cyane.

Yagize ati ” Uwahinze ibirayi neza ntibimutenguha, kuko iyo urebye  ibiboneka usanga hakenewe byinshi, niyo mpamvu rero dusabwa gukoresha imbuto nziza zatuburiwe ahizewe, ndetse tukita no ku buhinzi bwacu kuko hari aho ubu bageze ku musaruro wa toni 60 kuri hegitari, imbuto nayo igomba kwitabwaho ntihabeho gupfa guhinga ibibonetse bishaje.”

Mu Rwanda igihingwa cy’ibirayi cyahageze mu 1980, aho umuhinzi witwa ko yahinze neza akita ku murima we, ashobora gusarura nibura guhera kuri toni 20 kugeza kuri 30 kuri hegitari.

Ni mu gihe mu bihugu byateye imbere muri ubu buhinzi bashobora gusarura toni 60 kuri hegitari, kuko kugeza ubu bihingwa  mu bihugu 159 ku isi.

Abahinzi basabwe kureka gukoresha imbuto za gakondo, bagakoresha uburyo bugezweho bwo gutubura imbuto

NYIRANDIKUBWIMANA JEAVIERE

UMUSEKE.RW/ MUSANZE