Sitting Volleyball: Gasabo na Bugesera zegukanye irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Akarere ka Bugesera n’iy’Akarere ka Gasabo, ni zo zegukanye irushanwa rya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iri rushanwa ryabaye biciye ku bufatanye bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC) na Ministeri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi, ku bibuga bya Kimironko Community & Sports Space hakiniwe irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Sitting Volleyball (Sitting Volleyball-Genocide Memorial Tournament 2024).

Iyi mikino kandi yabanjiriwe n’umuhango wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Kuri uru Rwibutso, abakinnyi Abatoza, abahagarariye Amashyirahamwe n’abayobozi ba Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC), basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’uko yashyizwe mu bikorwa na Leta ya mbere.

Aha kandi hanashyizwe indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi isaga 250.000 ishyinguye kuri uru Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Mu bagabo irushanwa ryegukanwe n’ikipe y’Akarere ka Gasabo nyuma yo gutsinda iy’Akarere ka Rusizi amaseti 3-1 ( 25-17,23-25,25-16,25-23).

Ikipe y’Akarere ka Musanze, yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda iy’Akarere ka Gisagara amaseti 2-0 (25-22,25-20).

Mu bagore, Akarere ka Bugesera kegukanye igikombe gatsinze ikipe y’Akarere ka Musanze amaseti 3-0 ( 25-10, 25-15 ,25-16).

- Advertisement -

Gicumbi yegukanye umwanya wa Gatatu, itsinze ikipe y’Akarere ka Nyarugenge amaseti 2-1 (24-26,25-18,16-14).

Irushanwa ryakiniwe ku bibuga bya Kimironko
Bugesera yegukanye igikombe mu Cyiciro cy’Abagore
Intwari za Gasabo ubwo zahabwaga igikombe
Bugingo Fidèle ukora muri Komite Olempike y’u Rwanda, yari ahari
Imikino ya nyuma yari ikomeye
Ryari irushanwa ririmo amakipe akomeye
Amakipe yagaragaje urwego rukomeye
Amakipe y’Abagabo yagaragaje urwego rwo hejuru
Irushanwa ryo Kwibuka ryabereye ku Kimironko
Gasabo yegukanye igikombe mu Bagabo

UMUSEKE.RW