Volleyball: Kepler na APR zageze ku mukino wa nyuma(AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-1 na Kepler VC inyagira Police VC 3-0, mu mikino ya kabiri mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Volleyball bituma zombi zizahurira ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino yose yabaye ku wa Gatanu tariki ya 16 no ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024 muri École Belge de Kigali.

Umukino wa APR VC na REG VC watangiranye imbaraga n’icyizere ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18. Iya kabiri niyo yari injyanamuntu kuko amakipe yombi yahanganye gusa bikarangire REG iyegukanye ku manota 29-27.

Uku guhangana kwakomereje no mu seti ya gatatu ndetse n’iya kane ariko APR VC ikomeza kuba nziza ndetse yegukana umukino ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (25-18, 27-29, 25-19, 25-16). Ibi byatumye igera ku mukino wa nyuma bidasubirwaho kuko yari yatsinze n’umukino ubanza muri ubwo buryo.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wahuje Kepler VC yagaragaje urwego rukomeye muri uyu mwaka ndetse inabishimangira itsinda Police VC amaseti 3-0 (32-30, 25-23, 25-22).

Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Undi mukino uzaba icyo gihe ni uzahuza imikino ya nyuma mu cyiciro cy’Abagore aho Police WVC yatinze RRA WVC amaseti 3-0 (24-26, 17-25, 23-25) izahura na APR WVC nayo yatsinze Ruhango WVC 3-0 (8-25, 14-25, 19-25).

Ibyishimo bya Kepler VC nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma
RRA yagize umunsi mubi
Ruhango irimo abakiri bato
APR WVC yagarutse mu bintu bya yo
Abarebye iyi mikino baryohewe n’ihangana ryarimo
Ibyishimo byari byinshi kuri Police WVC yageze ku mukino wa nyuma
No mu mikino y’Abagore harimo guhangana
Kepler VC yagaragaje ko yaje ije
Shampiyona ya Volleyball ikomeje kugaragaramo guhangana
REG VC yagize umwaka mubi
Ibyishimo byari byinshi
Ati mukomereze aho bahungu banjye
Kepler VC yagaragaje urwego rwo hejuru
Police VC yagize umwaka mubi
Umukino wa RRA na APR WVC warimo uburyohe

UMUSEKE.RW