Tshisekedi yavanye Jean Pierre Bemba muri Minisiteri y’Ingabo – Menya izindi mpinduka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi nyuma yo gutsinda amatora, akoze impinduka muri guverinoma

Perezida wa RD Congo, Felix Antoine Tshisekedi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024,yakoze impinduka muri Guverinoma, aho yashyizeho abaminisitiri bashya abandi akabahindura .

Guverinoma nshya ya ya Congo igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17.

Yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi wa perezida Tina Salama.

Ubusanzwe Guverinoma  yari igizwe n’abaminisitiri 57.

Iyi guverinoma nshya ikuriwe na Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Judith Suminwa wari usanzwe kuri uyu mwanya aho ku wa 1 Mata 2024  yasimbuye Sama Lukonde wari umukuru wa guverinoma.

Felix Tshisekedi wa Congo yagize kandi Kabongo Mwadiamvita Minisitiri w’Ingabo asimbuye Jean Pierre Bemba wagizwe minisitiri w’ubwikorezi.

Ibi bivuze ko Tshisekedi akeneye impinduka zifatika mu ngabo kuri ubu zihanganye bikomeye n’umutwe wa M23 .

Mu bandi bashyizwe muri guverinoma harimo Jacquemain Shabani wagizwe   Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Peter Kazadi Guy

Julien Paluku wigeze kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru nawe yahawe umwanya agirwa   Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze.

- Advertisement -

Thérèse Kayikwamba yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga asimbuye Christophe Lutundula. Didier Budimbu yagizwe Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro asimbuye Claude-François Kabulo Mwana Kabulo.

Constant Mutamba yagizwe Minisitiri w’ubutabera asimbuye Rose Mutombo Kiesse.

Ni mu gihe  Yolande Elebe Ma Ndembo yagizwe minisitiri w’umuco asimbuye Catherine Kathungu Furaha.

Mutamba yiyita “umukuru w’uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi”, yatsinzwe amatora aheruka ya perezida aba mu ba mbere bemeye ko Tshisekedi yatsinze.

Patrick Muyaya yagumye muri guverinoma ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvigizi wa leta.

Abagize Inteko Ishingamategeko ni bo bagomba kwemeza iyi guverinoma nshya yashyizweho.

Guverinoma nshya ya Judith Suminwa izahangana n’ibibazo birimo intambara mu burasirazuba bwa DR Congo.

Iyi guverinoma nshya ikuriwe na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa

UMUSEKE.RW