U Rwanda rwasubije ibirego bya Deparitema ya Leta ya America

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bitumvikana uko Ibiro bya Leta ya America bishinzwe ububanyi n’amahanga byashinje ingabo zarwo kurasa ku nkambi ya Mugunga, hatabaye iperereza.

Itangazo rivuga ko ku itariki 04 Gicurasi, 2024, Deparitema ya Leta ya America yihutiye gushinja u Rwanda kurasa inkambi zirimo abantu bahunze imirwano mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ruvuga ko rutagerekwaho uruhare rw’abarasa inkambi mu nkngero z’umujyi wa Goma, ibibazo by’umutekano cyangwa kunanirwa k’ubuyobozi bwa Congo Kinshasa.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko hamaze igihe imiryango itari iya Leta,irimo nka Médecins Sans Frontières, MSF igaragaza ikibazo cy’uko ingabo za Congo zajyanye ibitwaro biremereye mu nkambi zirimo abahunze intambara i Goma.

Ku wa Gatanu inkambi ya Mugunga yarashweho ibisasu byahitanye ubuzima bw’abasivile, nyuma abagizweho ingaruka na byo bagiye kwigaragambya, abasirikare ba leta bari kumw en’ingabo z’u Burundi babarasaho nk’uko bamwe bagiye babivuga mu mashusho atandukanye.

U Rwanda ruvuga ko hari hakenewe iperereza ryigenga ryarangira hagaragagazwa uwakoze kiriya gikorwa n’uburyo cyagenze.

Leta y’u Rwanda ishinja America kuba irushinja ibyaha bira muri Congo bimaze kuba umuco.

ISESENGURA

- Advertisement -

Ibyo ngo bifasha Leta ya Congo kuguma ku murongo w’intambara, aho ikorana n’umutwe wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro b’Abazungu, ingabo za SADC n’ingabo z’u Burundi.

Itangazo rigira riti “Uruhande rwa Guverinoma ya America ruratuma hibazwa ikibazo gikomeye ku kuba yakwizerwa nk’umuhuza mu Karere, kandi biratakariza icyizere ubushobozi bwayo mu guharanira ko habaho igisubizo kinyuze mu mahoro.”

U Rwanda ruvuga ko umuryango Mpuzamahanga aho gushyigikira inzira y’amahoro, wahisemo guceceka ku bijyanye n’uburyo imitwe itandukanye ya gisirikare yirema mu Burasirazuba bwa Congo, imirwano ihabera igakomeza kugira ingaruka ku baturage b’abasivile.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda kandi rivuga ko, Perezida Félix Tshisekedi, n’abayobozi b’ingabo muri Congo, bakomeza gutera ubwoba u Rwanda mu magambo ko bazahirika ubutegetsi bwarwo binyuze mu mbaraga za gisirikare.

Itangazo rigira riti “Ni yo mpamvu u Rwanda ruzakomeza gufata ingamba, zo kubungabunga ubusugire bw’ubutaka bwarwo, kandi hagafatwa ingamba zo kurwana ku gihugu.”

Inyeshyamba za M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye bigana muri Kivu y’Amajyepfo, ubu ahavugwa ni i Kalehe.

UMUSEKE.RW