Umuraperi yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida (VIDEO)

Umwarimu ubifatanya n’ubuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Habimana Thomas uzwi nka Thomson mu muziki, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Habimana utuye mu Karere ka Rubavu, yatanze kandidatire ye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

Yabaye umuntu wa gatandatu ushaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida.

Habimana asanzwe ari umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical School ryo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Yavuze ko mbere yo kuba umuyobozi w’ishuri yabanje kuba umurezi imyaka isaga 13.

Yagaragaje ko gutanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yabitewe n’uwo ari we.

Ati ” Ndi umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndeba ukuntu igihugu cyiyubaka, ndeba ukuntu inzego zitandukanye zitera imbere”.

Habimana yavuze ko yakunze politiki kuva mu buto bwe, akura yumva ko mu myaka isabwa n’amategeko ko nta kabuza agomba kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

Ati “ Ntange umusanzu mu kubaka igihugu cyanjye, ntange umusanzu mu gusigasira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu cyanjye.”

- Advertisement -

VIDEO HANO

Habimana wavuze ko afite umugore n’abana yashimangiye ko utaba umuyobozi w’ikigo cy’ishuri utari umunyapolitiki, ari naho ahera avuga ko mu gihe kandidatire ye yatambuka nta shiti yazitwara neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ati ” Icyizere mfite ni ukuba nshobora gutanga kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida uyu munsi, ni iby’agaciro kugira ngo nanjye nshimangire ko imbaraga, ubushake Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizemo kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, uyu ni umwe mu musaruro.”

Habimana uzwi nka Thomson mu buhanzi bw’indirimbo yavuze ko intebe y’Umukuru w’Igihugu isobanuye ibintu byinshi iyo ugiriwe icyizere n’abaturage.

Ati ” Kabone n’ubwo ntagirirwa icyizere, ndacyari muto, ndacyafite ibyiringiro ko no mu bindi bihe bizaza byibuza ntangiye gutya byaba ari intambwe nziza kandi ishobora kumfasha.”

Habimana yvuze ko mu rugendo rwo gushaka ibyangombwa nta mbogamizi yahuye nazo.

Habimana Thomas asanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Hip Hop aho afite indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye zirimo ‘Yaratwimanye’, ‘Menya ibyawe’, ‘ Ishyano’ n’izindi zitandukanye.

Thomson yashyikirije NEC kandidatire ye
Thomson avuga ko ashyize imbere gusigasira amahoro n’ibyagezweho
Oda Gasinzigwa yakira kandidatire ya Habimana Thomas aka Thomson

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW