Umutangabuhamya yahinduye imvugo mu rubanza rwa Bomboko biteza sakwe

Mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bahimba Bomboko, habayemo impagarara kubera umutangabuhamya wahinduye imvugo.

Urukiko mpanabyaha ruburanisha imanza z’ubwicanyi (La cour d’Assises) rw’ i Bruxelles, mu Bubiligi rukomeje kuburanisha Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko unafite ubwenegegihugu bwa kiriya gihugu.

Bomboko ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ku wa Gatatu humviswe abatangabuhamya batandukanya aho hari umwe uruhande rw’uregwa rwari rwizeye ko azashinjura ariko nyuma ahindura imvugo.

Uyu mutangabuhamya yari kuvuga uburyo na mbere ya Jenocide yakorewe Abatutsi, ngo Bomboko yakundaga Abatutsi kuko yabafashaga. Umutangabuhamya imbere y’urukiko yagarutse ku kuba yaragiye i Burundi ariko ntiyavugamo uko yafashijwe na Bomboko.

Peresida w’iburanisha yatangiye amubaza umwirondoro we n’icyo akora, umutangabuhamya amaze kwivuga yabajijwe niba azi Nkunduwimye n’igihe amuziye, asubiza kuva mu 1989.

Abazwa aho baziranye n’uko bari babanye, avuga ko bari baturanye no kwa Nyirarume, ariho baziranye.

Peresida w’iburanisha yakomeje amubaza aho yari indege ya Perezida Habyarimana Juvenal ihanurwa ku wa 06/04/1994, asubuza ko yari i Kigali, ariko bahise bahungira i Byumba.

Amubaza niba mu gihe cya Jenocide yarigeze abona Bomboko, asubiza ko nta we yigeze abona. Ati “Ese mbere ya Jenocide bwo mwigeze mubonana?”

Undi ati “Duherukana njya i Burundi, kuko nigeze guhungirayo kubera itotezwa ryakorerwaga abo mu muryango wanjye, ndetse n’abandi twari duhuje ubwoko. Icyo gihe rero nibwo natse pasiporo na visa maze njya i Burundi kureba umuryango wanjye, mpamara amezi abiri ndagaruka.”

- Advertisement -

Peresida w’iburanisha yabajije Bombiko impamvu yasabye ko batumira uyu mutangabuhamya. Bomboko asubiza ko yashakaga ko aza kuba yamutangira ubuhamya nk’umuntu yafashije mbere ya Jenoside kuba yagera ku muryango we wari utuye i Burundi, bigaragaza ko kuva kera yamye afasha Abatutsi no kuba yabakiza.

Akomeza agira ati “Agezeyo, ni nanjye wanamushakiye aho kuba mu gihe yari atarabonana n’umuryango we. Gusa nyuma uko yagarutse mu Rwanda simbizi, namusabye kuza gutanga ubuhamya kuko narimuzi nk’umuntu uvugisha ukuri, kandi nari nizeye ko azavuga ibyo namukoreye n’uburyo namufashije, kuko ntangaga Abatutsi.”

Umutangabuhamya yakomeje avuga ko nyuma yakomeje kuvugana na Bomboko kuko bari bazi ko ari umuntu mwiza, kandi na we yitwaraga nk’umuntu ugira impuhwe, gusa avuga ko yaje kumva ko yahindutse. Ati “Byarantangaje.”

Peresida amubajije niba koko yaramufashije kwambuka ajya i Burundi, yasubije ko atari ko bimeze.

Ati “Iwacu twari twifashije nubwo twakandamizwaga, ntacyo twari tubuze ahubwo namusabye iyo service  yo kuntwara nk’umucurizi ukomeye, ndetse nk’umuntu twari tuziranye, gusa nyuma yaje kunyandikira ngo nze gutanga ubuhamya kandi naramaze kumva ko na we ari mu bishe ndanabimubaza arampakanira.”

Nyuma Perezida yakomeje amubaza niba hari abo mu muryango we bishwe, asubiza ko bahari benshi. Amubaza niba aba muri IBUKA.

Na we ati “Twese abarokotse tubamo.” Perezida amubaza niba aba muri komite, undi asubiza ko abamo. Perezida amubaza niba ari umuyobozi, undi asubiza ko ari Perezida wa IBUKA mu murenge wabo.

Nyuma y’ubu buhamya habayeho impaka nyinshi, uregwa yahise amuvugiramo, yikoma ubuhamya ari gutanga.

Ati “Namusabye nk’umutangabuhamya kandi hari ibyo twari twaraganiriye, ariko sibyo yavuze nk’uko twari twarabivuganye.”

Impaka zabaye ndende, iburanisha rihita ritanga akaruhuko, ngo babanze babyigeho. Nyuma nibwo baje kugaruka n’undi mutangabuhamya.

Iburanisha ryasojwe humviswe abatangabuhamya batatu. Iburanisha rizasubukurwa ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi, 2024.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW