UPDATE: Ntiharamenyekana irengero ry’imbogo ebyiri zateye abaturage

Abaturage 9 bakomerekejwe n’imbogo zari zatorotse Pariki mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, kugeza ubu imbogo ebyiri birakekwa ko zikizerera mu mirima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko abaturage bagera ku icyenda bakomerekejwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga.

Abakomeretse cyane, hari uwo zakubise ihembe ku kaguru no ku kaboko, undi zimukubita ihembe mu rubavu zimukandagira no ku rutugu.

Abandi imbogo zabirutseho bagira igihunga bitura hasi barakomereka.

Ni amakuru yemejwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri biriya byabereyemo. Abakomeretse uko ari icyenda bose bagejejwe kwa muganga ngo bitabweho kuko muri bo batatu bakomeretse cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, yagize ati “Imbogo ebyiri zateye abaturage mu Murenge wacu wa Rugarama, zikomeretsa abaturage babiri.”

Yavuze ko yabasuye aho barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Ati “Twabanje kubageza mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, babonye ko bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye, nibwo babagejeje mu bitaro bya Ruhengeri, bari gukurikiranwa n’abaganga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Mugiraneza Ignace, na we avuga ko muri uyu Murenge imbogo zakomerekeje abaturage barindwi harimo n’abakomeretse cyane na bo bamaze kugezwa mu bitaro.

- Advertisement -

Yagize ati “Imbogo zamanutse zitera abaturage, umwe yamaze kugezwa mu bitaro bya Ruhengeri, batanu bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gahunga, undi yajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama.”

Mugiraneza Ignace avuga ko babiri bakomeretse cyane, hari n’undi wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri asangayo undi umwe wo muri uyu Murenge na we wakomeretse cyane.

Yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), bari mu batabaye, bakaba bakomeje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bazanye imbangukiragutabara yifashishijwe mu kugeza inkomere kwa muganga.

Ibikorwa byo gushakisha imbogo ngo zisubizwe muri Pariki byahise bitangira.

Amakuru avuga ko imwe muri ziriya mbogo yishwe, ebyiri ntiharamenyekana aho ziri, izindi zasubiye muri Pariki y’Ibirunga, abaturage basabwe kwigengesera no kwirinda kuzegera.

Si ubwambere imbogo zitoroka Pariki y’Ibirunga zigakomeretsa abaturage, ariko bagakurikiranwa bakavuzwa. Abayobozi basabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kubaha ubutabazi bwihuse mu gihe bagize ikibazo nk’icyo.

Janviere NYIRANDIKUBWIMANA / UMUSEKE.RW