Uruhare rw’uburinganire n’ubuziranenge mu iterambere ry’inganda mu Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

Ibi byakurikiwe n’ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho Minisiteri yihariye ifite mu nshingano zayo gukurikirana uburinganire.

Hashyizweho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa, havugururwa amategeko ku mitungo n’ibindi byinshi, byose bigamije guteza imbere uburinganire.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y’iterambere.

Yagize ati ” Twemera ko usibye no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu gihugu cyacu, iyi ari n’imbarutso y’iterambere rituganisha ku kugera ku cyerekezo cyacu cyo kubaka u Rwanda rwa bose, rutekanye kandi rurangwa na demokarasi.”

Kugeza ubu imvugo yabaye ingiro, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi no muri Afurika mu guteza imbere uburinganire.

U Rwanda rwagabanyije icyuho cy’umushahara hagati y’abagabo n’abagore, nka kimwe mu bipimo by’ingenzi bigaragaza urwego rw’uburinganire mu gihugu, ku kigero cya 80%, ari narwo rwa mbere muri Afurika.

U Rwanda kandi ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko.

- Advertisement -
Viollette Yambabariye, akora mu ruganda rukora Sima rwa CIMERWA

Uburinganire mu nganda zo mu Rwanda

Uretse mu miyoborere, uburinganire bunagira izindi ngaruka nziza ku mibereho y’abaturage muri rusange, kuko nk’iyo uburezi bw’umugore buteye imbere, bigira uruhare mu igabanuka ry’impfu z’abana, ibibazo by’igwingira ry’abana, iby’abana bata ishuri n’ibindi bitandukanye.

By’umwihariko, guteza imbere ihame ry’uburinganire mu nganda byatumye umusaruro wiyongera ku rwego rushimishije, binatuma ubuziranenge bw’ibyo bakora bijya ku rwego rushimishije.

Viollette Yambabariye, akora mu ruganda rukora Sima rwa CIMERWA, avuga ko akora imirimo yahoze yitirirwa abagabo kandi agatanga umusaruro ku buryo bushimishije.

Avuga ko ibi byamuhinduriye icyerekezo agahamagarira bagenzi be gutinyuka imirimo y’amaboko kugira ngo barusheho guteza imbere imiryango n’Igihugu muri rusange.

Ati “Nshishikariza n’abandi b’igitsinagore bashobora kwitinya bavuga ko batakora imirimo runaka, ibyo basaza bacu bakora natwe dufite imbaraga zo kubikora.”

Louise Nyirahategekimana, ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu gisata cyo gukanika amamashini avuga ko imirimo ashinzwe ayikorana urukundo kandi akaba umwe mu batuma uruganda rwe ruza mu za mbere zitunganya icyayi gikunzwe mu Rwanda no hanze.

Ati ” Nta kibazo mfite kuba nkora aka kazi, ndagakora kandi ndanagakunda, icyo nabashishikariza nibitinyuke, bakore bashyizeho umwete kuko Igihugu cyaduhaye amahirwe angana.”

Rome Fulgence Nizeyimana umwe mu bayobozi b’amashami muri CIMERWA avuga ko abagore bagize kandi bakigira uruhare runini mu musaruro w’iki kigo.

Ati “Mu rwego rwo konoza imikorere twaganiriye n’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore turebera hamwe uko natwe twakwimakaza iryo hame.”

Roger Theogene, Umuyobozi wa Shagasha Tea Company nawe ashimangira ko ihame ry’uburinganire ryarushijeho kuzamura umusaruro ry’urwo ruganda.

Ati ” Turi mu nzira zo gushaka cy’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire kuko ari ingenzi mu bisabwa haba mu Rwanda no mu mahanga.”

Lydia Mitali, Umujyanama mu rwego rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, avuga ko uru rwego rwishimira intambwe imaze guterwa mu kubahiriza iri hame mu bigo byaba bya Leta n’ iby’abikorera.

Ati ” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere ndetse habeho iterambere rirambye ari uko abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa bafatanya muri byose kugira ngo tugere ku musaruro urambye.”

Kirenga Clement, Umuhuzabikorwa w’imiyoborere muri PNUD mu ishami ry’u Rwanda, yemeza ko kuba inzego zitandukanye zikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ihame ry’uburinganire bizakomeza guhindura n’ubushobozi cyane ko abagore bagize 50% by’abatuye Isi.

Ati “Abagore barenze 50% y’abagize Isi, rero nta kuntu babasiga inyuma mu igenamigambi, mu gutegura politiki n’ibindi bikorwa, rero uyu munsi igituma tuvuga ku buringanire ko ari ngombwa.”

Kuva mu mwaka wa 2018 nibwo ibigo bya Leta n’ibyigenga byatangiye gusabwa kubahiriza amabwiriza y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bityo bimwe muri ibyo bigo bigenda binashimirwa ko byashyize mu bikorwa ayo mabwiriza.

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gifatanyije na GMO na UNDP bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza inzego zitandukanye gushyigikira iterambere ry’uburinganire binyuze mu buziranenge.

Gatera Emmanuel, umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB avuga ko inganda, ibigo bikora imirimo n’ibitanga serivisi zitandukanye n’inzego za Leta basobanurirwa akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire n’ibisabwa kugira ngo bahabwe ikirango cy’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Aya mabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire ndetse n’uruhare byagize mu iterambere ry’abaturage n’ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Abagore n’abakobwa bakora mu nganda bakora imirimo yose
Umuyobozi wa Gisakura Tea Company, Emmanuel Kanyesigye avuga ko muri uru ruganda bashyize imbere uburinganire
Abagore bakora mu cyayi bahabwa uburenganzira burimo Konsa, ikiruhuko nyuma yo kubyara n’ibindi
Lydia Mitali, Umujyanama mu rwego rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore
Kirenga Clement, Umuhuzabikorwa w’imiyoborere muri PNUD mu ishami ry’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW