Wenceslas wari waragizwe umwere yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, bwasabye Urukiko rw’ubujurire ko rwahamya ibyaha bya jenoside Wenceslas Twagirayezu ,rukamukatira gufungwa burundu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Twagirayezu woherejwe na Denmark mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside, yagizwe umwere n’Urukiko rukuru ku byaha yashinjwaga.

Ni we wa mbere wari ugizwe umwere n’urukiko mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye kuburanira mu Rwanda ku byaha bya jenoside. Ubushinjacyaha bwahise bujurira.

Kuri uyu wa kane, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’ubujurire guha ishingiro ikirego cya bwo buvuga ko mu kwezi kwa Mata 1994 Twagirayezu yari mu Rwanda kandi yagize uruhare mu bitero byiciwemo Abatutsi i Mudende, kuri ‘Komine Rouge’, no kuri kiliziya ya Busasamana mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi. 

Umushinjacyaha yavuze ko urukiko rukuru rwirengagije ibimenyetso n’ubuhamya bishinja Twagirayezu cyane cyane inyandiko ye ubwe aho ubwo yabazwaga n’urwego rw’abinjira n’abasohoka rwa Denmark yemeye ko kuva tariki 1 y’ukwezi kwa Mata mu 1994 kugeza mu kwezi kwa 7 z’uko kwezi yari mu Rwanda.

Twagirayezu n’abamwunganira bo basabye urukiko rw’ubujurire gutesha agaciro ubusabe bw’Ubushinjacyaha kuko butagaragaza ibimenyetso simusiga, mu gihe bo bavuga ko ibyo bagaragaje ko Twagirayezu atari mu Rwanda igihe jenoside yatangiraga ku itariki 7 Mata 1994 babigaragarije ibimenyetso bidashidikanywaho.

Twagirayezu w’imyaka 56, yavuze ko kuva mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe  kugeza tariki 9 z’ukwa  Mata mu 1994, yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika muri Zaïre,  ubu ni Repubulika ya Demokrasi ya Congo.

Abunganira Twagirayezu bavuze ko no muri uru rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha nta bimenyetso simusiga bwatanze, kandi ko n’ubuhamya bushinja bwatanzwe buvuguruzanya, basaba urukiko kugumishaho icyemezo cy’Urukiko rukuru cyagize umwere umukiriya wabo.

Uru rubanza mu bujurire rwapfunikiwe, biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 21 Kamena  uyu mwaka.

- Advertisement -

IVOMO : BBC

UMUSEKE.RW