William Ruto asanga  ikibazo cya M23 ari icy’Abanye-Congo atari icya KAGAME

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko  ikibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe  irimo uwa M23 kireba abanye-Congo ubwayo, atari ikibazo cy’u Rwanda na DR Congo kandi ko ari ikibazo kizakemurwa gusa n’inzira z’ibiganiro.

Ni amagambo yatangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique ari i Kigali mu nama ya Africa CEO Forum mu mpera z’icyumweru gishize.

Ruto uvuga ko azi iki kibazo kuko Kenya yatanze ingabo mu mutwe w’ingabo z’akarere zagiye kugarura amahoro muri DR Congo, mu gihe M23 yasabwaga gushyira intwaro hasi ikajya mu nkambi z’agateganyo mbere y’uko abayigize basubizwa mu buzima busanzwe. Ibintu bitashobotse kugeza nubu.

Yagize ati: “M23 yemeye kuva mu duce yari yarafashe, M23 yabajije ibibazo [ngo]; ‘turajya mu nkambi, dutange intwaro zacu mbere yuko tuganira? Cyangwa se turaganira maze tujye mu nkambi tuzi ibyo ari byo? Ese twashyira ibyo dusaba ku meza?’ Kandi ibyo byarumvikanaga kuri twese.”

Yavuze ko “basabye leta ya Congo kureba  uko yaganira n’abo baturage bayo kugira ngo tubashe gukemura icyo kibazo”.

Ruto avuga ko ikibazo mu burasirazuba bwa Congo kidashobora gukemuka hakoreshejwe ingufu za gisirikare, cyane cyane mu gihe bamwe mu bahanganye bashaka kuganira.

Ati “Ni yo mpamvu twasabye leta ya DR Congo kureba, ibishyizemo imbaraga, igakoresha uburyo buhari; inzira y’amahoro ya Nairobi… cyangwa inzira y’amahoro ya Luanda, na yo kandi ni uburyo bw’ibiganiro, cyangwa se ikabifatanya byombi. Gukoresha izo nzira zihari hakiri kare nibyo bizakemura iki kibazo hakiri kare.”

Wiliam Ruto avuga ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye yiyemerera ko abagize M23 ari Abanye-Congo bityo bitagakwiye gutwererwa u Rwanda.

Ati “Si Kagame [gusa] ubivuga, nk’abakuru b’ibihugu, mu nama, twarabajije ngo M23, abantu bayirimo, ni Abanyarwanda, cyangwa ni Abanyecongo? Nuko DRC iravuga ngo ni Abanyecongo.

- Advertisement -

None, niba ari Abanyecongo ikibazo gihinduka icy’u Rwanda gute? Gihinduka ikibazo cya Kagame gute?”.

Yongeraho ati “Ntekereza ko, niba byemezwa ko M23 ari Abanyecongo, icyo ni ikibazo cya Congo, bityo dukeneye igisubizo cyo muri Congo, kandi kubwa njye, numvise impande zose, haba ari ugukoresha inzira y’amahoro ya Luanda cyangwa iya Nairobi . Inzira ya Nairobi yo nayivugaho nemye kuko nagiye muri zimwe mu nama zayo  M23 irashaka kuba mu biganiro, baravuga ngo kuki muduheza hanze? Turi Abanyecongo, dufite ibibazo, turashaka kuvugana na guverinoma yacu.”

Mu bihe bitandukanye Congo yagiye ishinja u Rwanda gutera inkunga no gushyigikira umutwe wa M23. Yaba uyu mutwe ndetse na leta y’u Rwanda bamaganiye kure ibyo birego ‘bidafite ishingiro.”

UMUSEKE.RW