Abagabo babwiwe ko bazaburana muri 2027 batakambiye Perezida w’urukiko

Abagabo batanu bakekwaho kwica umwana witwa Loîc w’i Nyanza, bamaze igihe babwiwe ko bazaburana mu mwakwa wa 2027 batakambiye Perezida w’urukiko.

Bakekwaho kwica Kalinda Loîc Ntwali btakambiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye bamubwira impamvu zitandukanye.

Ngamije Joseph ufatwa nka kizigenza mu rubanza, François Nikuze, Rwasa Ignace, Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta bashinjwa kwica umwana w’i Nyanza witwa Kalinda Loîc Ntwali w’imyaka 12.

Bose bafunzwe mu mwaka wa 2023 bakatirwa gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Ubwo bari bategereje kuburana mu mizi bamenyeshejwe ko bazaburana mu mwaka wa 2027. Icyo gihe umuryango wa Nyakwigendera wavugaga ko ubutabera buri gukora akazi kabwo neza, ariko imiryango ifite ababo bafunzwe yabwiye UMUSEKE ko batari guhabwa ubutabera uko bikwiye.

Amakuru  UMUSEKE wamenye ni uko abafunzwe bandikiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye basaba italiki ya bugufi yo kuburanishwa.

Abafunzwe batanga impamvu zitandukanye zirimo ko hari abana babyaye barera, bakavuga ko bamwe muri bo bafite ideni rya banki, abandi bafite uburwayi bw’ubuhumekero ku buryo bakeneye kwitabwaho byihariye.

Ikindi bavuze ko nta rindi perereza rigikorwa ku byaha baregwa, kuko uwabashinje yabikoze, kandi nta kindi kimenyetso cyagaragajwe kuva bafatwa bagafungwa.

Ntituramenya niba ubusabe bwabo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwarabuhaye agaciro, cyangwa butarahawe agaciro kuko twifuje kubibaza umuvugizi w’inkiko mu Rwanda ariko ntibyadushobokera.

- Advertisement -

Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc, maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose.

Mu miburanishirize y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo UMUSEKE twagiye tunakurikira abaregwa bavugaga ko ubashinja ari umurwayi wo mu mutwe, bakavuga ko kuba nyakwigendera yarapfuye umurambo we ukajyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro i Nyanza, ukajyanwa gusuzumwa i Kigali nyuma ukazanwa i Nyanza ugashyingurwa, uriya agatanga ubuhamya kuri RIB hashize igihe kirenga ukwezi nyakwigendera ashyinguwe, na byo ubwabyo ngo bigaragaza ko ubashinja arwaye mu mutwe bityo ubuhamya bwe butahabwa agaciro nk’uko byavugiwe mu rukiko.

Joseph Ngamije impamvu afatwa nka kizigenza muri uru ni uko bikekwa ko mu gucura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc Ntwali yaba yarahaye amafaranga abandi bareganwa ari bo Nikuze François, Ignace Rwasa, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta ngo bice uriya mwana wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Impamvu yo kumwica bikekwa ko Ngamije ngo yari afitanye amakimbirane n’iwabo wa nyakwigendera ashingiye ku kwimana inzira hagati yabo.

Nyakwigendera Loîc Ntwali yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.

Bamwe bakeka ko yiyahuye ariko ntacyigaragara yaba yuririyeho yimanika mu mugozi, abandi bagakeka ko yishwe.

Nyakwigendera iwabo bari batuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza nyuma y’iyi nkuru mbi iwabo bahise bimuka ntibagituye i Nyanza.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana iby’uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW